Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga yavuze ko umubano w’Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda umaze igihe kinini uhereye mu bihe by’urugamba rwo kwibohora.
General Mubarakh Muganga yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025 ubwo yakiraga itsinda ry’abayobozi n’abanyeshuri 27 baturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka ((SCSC) muri Uganda.
Iri tsinda riyobowe n’Umuhuzabikorwa w’iri Shuri, Col Martin Sunday Byegarazo, ryasuye Icyicaro Gihugu cy’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, ryakirwa na General MK Mubarakh.
General Mubarakh wagarutse ku mubano w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na UPDF, yavuze ko atari uwa none, ahubwo ko ufite amateka mu bihe byo hambere.
Yagize ati “RDF na UPDF bakomeje kugira umubano mwiza ukomeye, umaze igihe kinini, uhereye ku ngamba zo kwibohora. Twishimira kuba Ingabo zacu zarakomeje guteza imbere umubano wacu wihariye binyuze muri gahunda zinyuranye, zirimo n’izi zo kohererezanya abanyeshuri b’abofisiye n’abayobozi, hagati y’Amashuri Makuru ya Gisirikare ya UPDF n’a RDF.”
General Mubarakh Muganga yavuze ko ibi bikomeza kugira uruhare rukomeye mu gukomeza kubaka umwuga wa gisirikare, yaba mu guteza imbere imyitozo yifashihshwa mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bivuka, birimo ibyaha byambukiranya imipaka.
Iri tsinda kandi ryasobanuriwe inzira yo kwiyubaka kwa RDF, ndetse n’uruhare Ingabo z’u Rwanda zigira mu butumwa bw’amahoro ku Mugabane wa Afurika.
Ryanasuye ibindi bikorwa binyuranye, birimo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ndetse n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, kimwe n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda rya Nyakinama.
Uru ruzinduko kandi rubaye nyuma yuko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba na we agiriye uruzinduko mu Rwanda, aho na we yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa RDF, General Mubarakh Muganga.



RADIOTV10