Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Umuhanzi wapfuye bikazamura impaka kumushyingura byakurikiwe n’imvururu

radiotv10by radiotv10
26/03/2025
in AMAHANGA
0
Congo: Umuhanzi wapfuye bikazamura impaka kumushyingura byakurikiwe n’imvururu
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Delcat Idengo wagaragaye yapfuye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwezi gushize, umuhango wo kumushyingura wakurikiwe n’akaduruvayo k’agatsiko k’abantu, katumye Polisi ibamishamo amasasu, babiri bahasiga ubuzima.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025 mu Mujyi wa Beni aho uyu muhanzi  Delphin Katembo Vinyasiki wamamaye nka Delcat Idengo akomokamo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Igikorwa cyo gushyingura uyu muhanzi, cyabimburiwe n’umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye muri sitade, aho abantu benshi bari bacyitabiriye.

Uyu muhanzi washyinguwe mu isanduku ikozwe mu ishusho y’imodoka, yagiye asezerwaho bwa nyuma n’abantu benshi bazaga kureba umurambo we aho wari uri muri sitade.

Gusa nyuma yo kumushyingura mu irimbi rya Beni, hakurikiyeho imvururu zazamuwe na bamwe mu bari bitabiriye uyu muhango.

Umuyobozi w’Imiryango itari iya Leta mu Mujyi wa Beni, Maître Pépé Kavotha yabwiye ikinyamakuru BBC dukesha aya makuru ko, izo mvururu zazamuwe n’agatsiko k’abantu.

Yagize ati “Umuhango wo gushyingura wagenze neza ariko ukirangira agatsiko k’abantu gatangira ibikorwa byo gufunga imihanda. Abaturage ba Beni bari baje ari benshi gushyingura Idengo. Muri uko gushyamirana kwabayeho ni ho polisi yarashe ngo itatanye abo bantu, aho rero ni ho abantu babiri bahise bapfa.”

Uyu muhanzi Delcat Idengo waririmbaga indirimbo za politiki, zirimo n’izibasiraga umutwe wa M23, yasanzwe yapfuye mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2025.

Urupfu rwe rwabanje gushinjwa uyu mutwe ubu ugenzura umujyi wa Goma, ariko M23 ivuga ko uyu muhanzi yapfiye mu bikorwa by’urubyiruko bihungabanya umutekano, dore ko yanagaragaye yambaye impuzankano ya FARDC.

Umuhanzi Delcat Idengo yari azwi mu ndirimbo ziganisha kuri politiki
Yashyinguwe mu isanduku ikozwe mu buryo bw’imodoka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Russia&Ukraine: Hasinywe amasezerano abaye intambwe ikomeye kuva Trump yajya ku butegetsi

Next Post

Icyo umutwe urwanya u Burundi uvuga ku byatangajwe na Ndayishimiye yanazanyemo u Rwanda

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo umutwe urwanya u Burundi uvuga ku byatangajwe na Ndayishimiye yanazanyemo u Rwanda

Icyo umutwe urwanya u Burundi uvuga ku byatangajwe na Ndayishimiye yanazanyemo u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.