• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Umuhanzi wapfuye bikazamura impaka kumushyingura byakurikiwe n’imvururu

radiotv10by radiotv10
26/03/2025
in AMAHANGA
0
Congo: Umuhanzi wapfuye bikazamura impaka kumushyingura byakurikiwe n’imvururu
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Delcat Idengo wagaragaye yapfuye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwezi gushize, umuhango wo kumushyingura wakurikiwe n’akaduruvayo k’agatsiko k’abantu, katumye Polisi ibamishamo amasasu, babiri bahasiga ubuzima.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025 mu Mujyi wa Beni aho uyu muhanzi  Delphin Katembo Vinyasiki wamamaye nka Delcat Idengo akomokamo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Igikorwa cyo gushyingura uyu muhanzi, cyabimburiwe n’umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye muri sitade, aho abantu benshi bari bacyitabiriye.

Uyu muhanzi washyinguwe mu isanduku ikozwe mu ishusho y’imodoka, yagiye asezerwaho bwa nyuma n’abantu benshi bazaga kureba umurambo we aho wari uri muri sitade.

Gusa nyuma yo kumushyingura mu irimbi rya Beni, hakurikiyeho imvururu zazamuwe na bamwe mu bari bitabiriye uyu muhango.

Umuyobozi w’Imiryango itari iya Leta mu Mujyi wa Beni, Maître Pépé Kavotha yabwiye ikinyamakuru BBC dukesha aya makuru ko, izo mvururu zazamuwe n’agatsiko k’abantu.

Yagize ati “Umuhango wo gushyingura wagenze neza ariko ukirangira agatsiko k’abantu gatangira ibikorwa byo gufunga imihanda. Abaturage ba Beni bari baje ari benshi gushyingura Idengo. Muri uko gushyamirana kwabayeho ni ho polisi yarashe ngo itatanye abo bantu, aho rero ni ho abantu babiri bahise bapfa.”

Uyu muhanzi Delcat Idengo waririmbaga indirimbo za politiki, zirimo n’izibasiraga umutwe wa M23, yasanzwe yapfuye mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2025.

Urupfu rwe rwabanje gushinjwa uyu mutwe ubu ugenzura umujyi wa Goma, ariko M23 ivuga ko uyu muhanzi yapfiye mu bikorwa by’urubyiruko bihungabanya umutekano, dore ko yanagaragaye yambaye impuzankano ya FARDC.

Umuhanzi Delcat Idengo yari azwi mu ndirimbo ziganisha kuri politiki
Yashyinguwe mu isanduku ikozwe mu buryo bw’imodoka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + ten =

Previous Post

Russia&Ukraine: Hasinywe amasezerano abaye intambwe ikomeye kuva Trump yajya ku butegetsi

Next Post

Icyo umutwe urwanya u Burundi uvuga ku byatangajwe na Ndayishimiye yanazanyemo u Rwanda

Related Posts

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Icyo umutwe urwanya u Burundi uvuga ku byatangajwe na Ndayishimiye yanazanyemo u Rwanda

Icyo umutwe urwanya u Burundi uvuga ku byatangajwe na Ndayishimiye yanazanyemo u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.