Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi batandukanye, barimo Col Pacifique Kayigamba Kabanda wagizwe Umunyamanaganga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) wasimbuye Col (Rtd) Ruhunga Jeannot wari umaze imyaka irindwi kuri izi nshingano.
Ishyirwaho ry’aba bayobozi rikubiye mu Byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Iyi Nama y’Abaminisitiri yashyizeho abagize Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, barimo Oda Gasinzigwa wagizwe Perezida wayo, inshingano yari anasanzweho, akaba yungirijwe na Kizito Habimana wagizwe Visi Perezida.
Muri iyi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi, hashyizweho Abakomiseri, barindwi, ari bo Fortunee Nyiramadirira, Nicole Mutimukeye, Carine Umwali, Jean Bosco Mutijima, Faustin Semanywa, Francoise Kabanda Uwera, na Judith Mbabazi.
Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Inama y’Abaminisitiri yashyizeho Umunyamabanga Mukuru, ari we Col Pacifique Kayigamba Kabanda.
Col Pacifique Kayigamba Kabanda asimbuye Col (Rtd) Ruhunga Jeannot wari uri kuri uyu mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa RIB kuva mu mwaka wa 2018 kuva hajyaho uru Rwego, aho yari yongerewe manda muri Mata 2023, akaba yari amaze imyaka ibiri muri itanu y’iyi manda yari yongerewe.
Col Pacifique Kayigamba Kabanda wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RIB, yari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Mu bandi bashyizwe mu myanya, harimo Jeanne Umuhire wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC), asimbura Noella Bigirimana uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Hashyizweho kandi Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro, ari we Nassi Agaba Bisengo.
ABAYOBOZI BOSE BASHYIZWE MU MYANYA


RADIOTV10