Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusore ukekwaho kuvana ibiyobyabwenge muri Congo yavuze uko yisanze mu cyaha

radiotv10by radiotv10
29/03/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umusore ukekwaho kuvana ibiyobyabwenge muri Congo yavuze uko yisanze mu cyaha
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 19 y’amavuko wafatanywe ibilo 19 by’urumogi akekwaho gukura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko atari urwe, ahubwo ko yari aruhawe n’uwo bari kumwe we wahise anatoroka.

Uyu musore yafatiwe mu Mudugudu wa Ruhara, Akagari ka Kageshi mu Murenge wa Busasamana, yafashwe ku manywa y’ihangu saa saba n’igice.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ifatwa ry’uyu musore ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yavuze ko abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari abasore babiri bambutse umupaka baturutse mu Gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bifashishije inzira zitemewe.

Ati “Umwe muri bo ahetse igikapu, utari ufite igikapu ababonye ahita yiruka, byatumye bagira amakenga batanga amakuru, abapolisi barebye mu gikapu cy’uwo musore basangamo imifuka ibiri irimo urumogi niko guhita atabwa muri yombi.”

Uyu wafashwe, yemeye ko urumogi bafatanywe ari ibilo 19, bari bavanye mu gihugu cy’abaturanyi, ariko ko atari urwe, ahubwo ari ikiraka cyo kurwikorera yari yahawe na mugenzi we bari bari kumwe watorotse, kandi ko atari azi aho bari barujyanye.

SP Karekezi yaburiye abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko bakwiye kubizibukira bagakora ibyemewe kuko bahagurukiwe, ibikorwa byo kubafata bizakomeza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, bagashyikirizwa ubutabera.

Yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge ku muryango nyarwanda, batangira amakuru ku gihe agatuma ibikorwa byo kubikwirakwiza biburizwamo, aboneraho kubashishikariza gukomeza uwo muco mwiza wo kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Busasamana kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa mugenzi we watorotse kugira ngo nawe afatwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + eleven =

Previous Post

Amakuru mashya: Akarere ka Rusizi kabonye Umuyobozi mushya

Next Post

Rayon y’Abagore ikomeje kumwenyura: Yegukanye ikindi gikombe nyuma y’icyumweru itwaye Shampiyona

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rayon y’Abagore ikomeje kumwenyura: Yegukanye ikindi gikombe nyuma y’icyumweru itwaye Shampiyona

Rayon y'Abagore ikomeje kumwenyura: Yegukanye ikindi gikombe nyuma y’icyumweru itwaye Shampiyona

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.