Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umwe mu bo muri Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo avuga kuri album y’umuhanzi Nyarwanda

radiotv10by radiotv10
01/04/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umwe mu bo muri Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo avuga kuri album y’umuhanzi Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; yatangaje ko yumvise indirimbo zigize album y’umuhanzikazi Ariel Wayz zikamunyura, avuga izo yakunze kurushaho.

Ni nyuma yuko umuhanzikazi Ariel Wayz ashyize hanze Album yise ‘Hear To Stay’, iri gukundwa n’abantu batandukanye, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe wabigaragaje kuri uyu wa 31 Werurwe 2025

Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko yumvise indirimbo ku yindi mu zigize iyi album y’umuhanzikazi Ariel Wayz, aboneraho kuvuga ko ashingiye ku bwiza bwayo uyu muhanzikazi iyo aza kuba Umunyamerika atakabaye ava ku rutonde rw’abahanzi 100 baho bakunzwe.

Yagize ati “Maze kumva album yose uko yakabaye, iyo Ariel Wayz aza kuba ari Umunyamerika, ntiyari kuzigera ava ku rutonde rw’abahanzi 100 bagezweho [US Billboard Hot 100], Ni umwe mu bahanga bazi kuririmba (Guhogoza).”

Album ya Ariel Wayz imaze iminsi isaga 20 isohotse, ikaba ari na yo ya mbere nk’uyu uyu muhanzikazi yabitangaje.

Amb. Olivier Nduhungire akunze kugaragaza ko akurikirana imyidagaduro yo mu Rwanda ndetse akanatanga uruhare rwe mu gutera akanyabugabo abayikora.

Mu mpera z’umwaka ushize no mu ngangiro z’uyu, uyu munyapolitiki ukuriye dipolomasi y’u Rwanda, yagaragaje ko ashyigikira abahanzi nyarwanda, aho yitabiriye igitaramo Bruce Melodie yasogongerejemo abantu indirimbo za Album ye, ndetse akanamutera inkunga agura album ye, aho yishyuye Miliyoni 1 Frw.

Muri ibyo bihe kandi, Amb. Olivier Nduhungirehe yanitabiriye ibitaramo byari byateguwe n’abahanzi nyarwanda byo gusoza umwaka no gutangira undi, birimo icya The Ben na we yamurikiyemo album ye, ndetse n’icy’umuhanzi Israel Mbonyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Nyagasani.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yashimye indirimbo za Ariel Wayz

Felix NSENGU
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 14 =

Previous Post

Bahawe robine babyinira ku rukoma ariko ntibyateye kabiri basubira mu bituma bijujuta

Next Post

Ubwoba ni bwose muri Zimbabwe kubera icyo ubutegetsi buri kwikanga cyaba kiri gutegurwa

Related Posts

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

by radiotv10
10/11/2025
0

Nyuma yuko hagiye hanze amashusho y’umuhanzi Yampano, akomeje kuzamura impaka, amakuru aravuga ko kujya hanze kwayo bishobora kuba bifitwemo ukuboko...

Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

by radiotv10
10/11/2025
0

Umukinnyikazi wa Filimi Micky n’umukunzi we AG Promoter, basanzwe bazwiho imikino imenyerewe nka ‘Prank’, bamaze impungenge abashobora gukeka ko kwambikana...

Umuhanzi Kitoko akigera mu Rwanda agarutse guturamo nyuma y’imyaka 12 ahaye isezerano abakunzi be

Umuhanzi Kitoko akigera mu Rwanda agarutse guturamo nyuma y’imyaka 12 ahaye isezerano abakunzi be

by radiotv10
09/11/2025
0

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wagarutse gutura mu Rwanda nyuma y’imyaka 12 atarutuyemo, yasezeranyije abakunze ibihangano bye, ko azakomeza umuziki kuko adateze...

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

by radiotv10
08/11/2025
0

As 2026 approaches, it’s time for every young woman in Kigali to think about growth, not just in career, but...

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
08/11/2025
0

Looking stylish doesn’t have to mean spending a lot of money. In Kigali, fashion is becoming more creative and affordable...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubwoba ni bwose muri Zimbabwe kubera icyo ubutegetsi buri kwikanga cyaba kiri gutegurwa

Ubwoba ni bwose muri Zimbabwe kubera icyo ubutegetsi buri kwikanga cyaba kiri gutegurwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.