Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Igisubizo cyihuse Perezida wa Rayon Sports yahaye uwayiyoboye wavuze ibyazamuye impaka

radiotv10by radiotv10
04/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Igisubizo cyihuse Perezida wa Rayon Sports yahaye uwayiyoboye wavuze ibyazamuye impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yamaganye igitekerezo cya Munyakazi Sadate na we wigeze kuyobora iyi kipe ukomeje gutangaza ko ashaka kuyegukana ikaba iye bwite, ayitanzeho milyari 5 Frw.

Twagirayezu Thadée yagarutse kuri bimaze iminsi bitangazwa na Munyakazi Sadate ndetse agaruka no kuri Milliyari 5 Frw avuga ko yiteguye gushora mu ikipe ya Rayon Sports.

Twagirayezu avuga ko iyi kipe itagurishwa ahubwo izagurwamo imigabane ndetse ko izo Milliyari 5 Frw zibonetse n’ubundi bakomeza bagashaka izindi kuko muri iyi si nta mwanya wo kuruhuka uhari.

Yagize ati “Ntabwo Rayon Sports igurishwa, izagurwamo imigabane. Niba ashaka kuruhura abafana, iyi Si turimo ntabwo umuntu agira igihe cyo kuruhuka. Izo milliyari 5 tuzibonye, ntabwo twaba turuhutse twakomeza tugashaka izindi 5 cyangwa 10.”

Munyakazi Sadate kandi yari yatangaje ko hari amafaranga ashobora guha iyi kipe kugira ngo ibashe kwitwara neza izanabashe kwegukana igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka.

Perezida wa Rayon Sports kandi avuga ko Munyakazi Sadate ukomeje kugaragaza ko akunda iyi kipe, atajya ayitangamo imisansu, kandi ko iyo aza kuba yifuriza iyi kipe gutsinda, yagakwiye kubikora atarinze gutegereza ko igera mu bihe bibi.

Yavuze ko hari itsinda risanzwe ritanga imisanzu yo gufasha Rayon Sports, ku buryo kuri buri mukino hari amafaranga batanga yo gufasha iyi kipe.

Ati “Iryo tsinda nubwo Sadate aririmo nta musanzu atanga. Niba ushaka ko ikipe itsinda wakagombye kubigiramo uruhare, iyo utegereje ko itsindwa ukagira icyo uvuga, ntabwo mba mbisobanukirwa kandi gutsindwa n’ibisanzwe.”

Mu byari byatangajwe na Munyakazi Sadate kandi harimo ko afite imishinga yahutse kuri iyi kipe mu gihe yaba ayegukanye, irimo no kuzagura indege yajya iyifasha gukora ingendo zo kujya gukina hanze mu gihe izaba yagiye mu mikino nyafurika.

Twagirayezu Thadée avuga ko Rayon itari kugurishwa
Sadate we avuga ko ashaka kuyitangaho miliyari 5 Frw

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 3 =

Previous Post

Ukora ubushumba wiyemerera icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana muto yavuze icyabimuteye

Next Post

French National Assembly: “Dialogue of the Deaf” during the hearing on the conflict in eastern DRC

Related Posts

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

by radiotv10
13/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC, Kwitonda Alain bakunze kwita Bacca, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga, ahamya ko ari itangirira...

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

by radiotv10
12/12/2025
0

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports biravugwa ko agera mu Rwanda mu mpera z’iki...

Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon yatanze umucyo ku bibaza ku hazaza h’ikipe

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje itariki ntarengwa iyi kipe izaba yamaze kubona umutoza mushya wayo, ndetse anagaruka...

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

by radiotv10
09/12/2025
0

Uwari Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Brigadier General Déo RUSANGANWA, ntakiri kuri uyu mwanya kubera izindi nshingano z’akazi ke ka...

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

by radiotv10
09/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Byiringiro Lague yifurije umugore we isabukuru nziza y’imyaka ine bamaze bakoze ubukwe bemeranyijwe...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
French National Assembly: “Dialogue of the Deaf” during the hearing on the conflict in eastern DRC

French National Assembly: "Dialogue of the Deaf" during the hearing on the conflict in eastern DRC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.