Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rayon&AS Kigali: Abafana bararebana ay’ingwe kubera ibara ry’ubururu…Ubuyobozi buti “Ni amarangamutima adafite aho ashingiye”

radiotv10by radiotv10
01/12/2021
in MU RWANDA, SIPORO
0
Rayon&AS Kigali: Abafana bararebana ay’ingwe kubera ibara ry’ubururu…Ubuyobozi buti “Ni amarangamutima adafite aho ashingiye”
Share on FacebookShare on Twitter

Abafana ba Rayon Sports bakomeje kuvuga ko batumva impamvu ikipe ya AS Kigali isigaye yambara imyambaro y’ibara ry’ubururu n’umweru, bakavuga ko ari ukubashishura mu gihe ubuyobozi bw’aya makipe bwo buvuga ko ntakibazo bubibonamo kuko ibitangazwa n’abafana nta tegeko bishingiyeho.

Hashize ukwezi shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itangiye ndetse amwe mu makipe agaragaye mu mwambaro mushya.

AS Kigali yari isanzwe imenyerewe mu ibara ry’umuhondo n’icyatsi byerurutse, ubu yagaragaye no mu mwambaro w’ibara ry’Ubururu n’umweru risanzwe rimenyerewe kuri Rayon Sports.

Bamwe mu bafana ba Rayon bavuga ko batunguwe no kubona AS Kigali igaragaye muri iri bara risanzwe rizwi ko ari iryabo.

Umwe mu bafana ba Rayon ati “Ko ku Isi yose ibara ry’ubururu n’umweru ari irya Rayon Sports, kuki AS Kigali yaje kwiharira ubururu n’umweru? Ahubwo niba hari ingingo ihana abashishuzi [kwigana], AS Kigali bayihanire kudushishura.”

Aba bafana basaba ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kugira icyo ibikoraho kuko bibabangamiye.

Umwe ati “Byangiza isura yacu kuko iyo uje ugasanga AS Kigali iri gukina nta mufana, twe twaba turi gukina, bose bagira ngo ni abafana babo ku buryo n’umuterankunga yakwibeshya.”

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele avuga ko ibitangazwa n’aba bafana ari amarangamutima yabo kuko ibyo bavuga batabishingira ku mategeko yaba yarishwe.

Ikipe ya Rayon Sports

Avuga ko amakipe abanza gutanga imyenda muri FERWAFA ikaba ari yo iyemeza kandi ko imyenda y’aya makipe yombi yemejwe.

Ati “Ikipe igira imyenda ibiri cyangwa irenzeho ishobora gukinana yasuye cyangwa yasuwe. Rero ntabwo wabuze ikipe ngo ntiwambare iri bara, amakipe ashobora kuba menshi, amabara ari macye. Ntayavuze ngo mfite ibara ryanjye.”

Icyakora avuga ko aya marangamutima y’abafana ayumva ariko ko bakwiye guca bugufi bakumva ko nta kosa ryakozwe bakoroherana nk’uko siporo isanzwe ari umuyoboro w’ubworoherane.

Ikipe ya AS Kigali

Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice aherutse gutangaza ko bahisemo ariya mabara bagendeye ku kirango [Logo] gishya cy’iyi kipe.

Ati “Ntawaje kutubwira ngo mwashyizeho ibiranga bisa na Rayon. Niba batwakiriye ubwo barambara iyabo natwe dushake iyindi twambara, ibyo mu mupira w’amaguru hari amategeko abigenga ntakibazo kiba gihari.”

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

Nyanza: Ubushinjacyaha bwasabiye Aba-Islam baregwa iterabwoba gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira

Next Post

Menya ibiri kuba hamwe na TV10: Tubazaniye amakuru avunaguye ya saa 12:30’

Related Posts

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko Umutoza mukuru w’iyi Kipe, Bruno Ferry yapfushije umubyeyi we Jean Pierre Ferry, nyuma y'iminsi...

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika warangiye Ikipe y’Igihugu ya Senegal icyegukanye, nyuma y’imvururu zawuranze kubera...

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

by radiotv10
19/01/2026
0

Ndi umukunzi wa Rayon Sport w'akadosohoka, nimbivuga mubyumve nk’Ukuri kuzuye. Niba hari igihe nshobona kubona ibyishimo bisendereye ni igihe iyi...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

IZIHERUKA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda
AMAHANGA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

by radiotv10
19/01/2026
0

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ibiri kuba hamwe na TV10: Tubazaniye amakuru avunaguye ya saa 12:30’

Menya ibiri kuba hamwe na TV10: Tubazaniye amakuru avunaguye ya saa 12:30’

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.