Abafana ba Rayon Sports bakomeje kuvuga ko batumva impamvu ikipe ya AS Kigali isigaye yambara imyambaro y’ibara ry’ubururu n’umweru, bakavuga ko ari ukubashishura mu gihe ubuyobozi bw’aya makipe bwo buvuga ko ntakibazo bubibonamo kuko ibitangazwa n’abafana nta tegeko bishingiyeho.
Hashize ukwezi shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itangiye ndetse amwe mu makipe agaragaye mu mwambaro mushya.
AS Kigali yari isanzwe imenyerewe mu ibara ry’umuhondo n’icyatsi byerurutse, ubu yagaragaye no mu mwambaro w’ibara ry’Ubururu n’umweru risanzwe rimenyerewe kuri Rayon Sports.
Bamwe mu bafana ba Rayon bavuga ko batunguwe no kubona AS Kigali igaragaye muri iri bara risanzwe rizwi ko ari iryabo.
Umwe mu bafana ba Rayon ati “Ko ku Isi yose ibara ry’ubururu n’umweru ari irya Rayon Sports, kuki AS Kigali yaje kwiharira ubururu n’umweru? Ahubwo niba hari ingingo ihana abashishuzi [kwigana], AS Kigali bayihanire kudushishura.”
Aba bafana basaba ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kugira icyo ibikoraho kuko bibabangamiye.
Umwe ati “Byangiza isura yacu kuko iyo uje ugasanga AS Kigali iri gukina nta mufana, twe twaba turi gukina, bose bagira ngo ni abafana babo ku buryo n’umuterankunga yakwibeshya.”
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele avuga ko ibitangazwa n’aba bafana ari amarangamutima yabo kuko ibyo bavuga batabishingira ku mategeko yaba yarishwe.
Avuga ko amakipe abanza gutanga imyenda muri FERWAFA ikaba ari yo iyemeza kandi ko imyenda y’aya makipe yombi yemejwe.
Ati “Ikipe igira imyenda ibiri cyangwa irenzeho ishobora gukinana yasuye cyangwa yasuwe. Rero ntabwo wabuze ikipe ngo ntiwambare iri bara, amakipe ashobora kuba menshi, amabara ari macye. Ntayavuze ngo mfite ibara ryanjye.”
Icyakora avuga ko aya marangamutima y’abafana ayumva ariko ko bakwiye guca bugufi bakumva ko nta kosa ryakozwe bakoroherana nk’uko siporo isanzwe ari umuyoboro w’ubworoherane.
Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice aherutse gutangaza ko bahisemo ariya mabara bagendeye ku kirango [Logo] gishya cy’iyi kipe.
Ati “Ntawaje kutubwira ngo mwashyizeho ibiranga bisa na Rayon. Niba batwakiriye ubwo barambara iyabo natwe dushake iyindi twambara, ibyo mu mupira w’amaguru hari amategeko abigenga ntakibazo kiba gihari.”
Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10