Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubuhamya bubabaje bw’ibyamubayeho muri Jenoside n’uburyo inyigisho z’isanamitima zamufashije gukira ibikomere

radiotv10by radiotv10
09/04/2025
in MU RWANDA
0
Ubuhamya bubabaje bw’ibyamubayeho muri Jenoside n’uburyo inyigisho z’isanamitima zamufashije gukira ibikomere
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu batuye mu Mudugudu w’Ubumwe watujwemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayigizemo uruhare, avuga ko inyigisho z’isanamitima za ‘Rabagirana Ministries’ zamufashije gukira ibikomere biremereye yasigiwe na Jenoside, akabasha gusangiza amateka ye abana be, akumva aruhutse.

Rabagirana Ministries nk’umuryango wa gikristu usanzwe ukorera ibikorwa by’isanamitima abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ikanigisha abayikoze gusaba imbabazi bakongera bakabana mu mahoro.

Uyu muryango Rabagirana Ministries umaze imyaka irindwi ukora ibikorwa by’isanamtima, aho muri iyi minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, uri mu bukangurambaga bwiswe “Mpore Rwanda” ku ngingo igira iti “Uruhare rw’isanamitima mu rubyiruko mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Byumwihariko uyu Muryango ukomeje kugira uruhare mu gutuma urubyiruko rumenya amateka ruyabwiwe n’ababyeyi babo, bemera kuyababwira nyuma yo gukira ibikomere.

Claudine Umurerwa utuye mu mutugudu w’Ubumwe wa Rusheshe, wiciwe abana muri Jenoside akananduzwa Virusi itera SIDA, yavuze ko nyuma ya Jenoside yabyaye abandi bana, ariko ko byabanje kumugora gusobanurira abana be amateka y’ibyamubayeho.

Avuga ko mu gihe cyo Kwibuka yikingiranaga mu nzu ntagire icyo abwira abana be ariko nyuma yo guhugurwa na Rabagirana Ministries yakize ibikomere abasha kubwira abana be amateka y’ibyamubayeho.

Ati “Abana banjye bakambaza bati ‘kuki uhora ku miti urwaye iki?’ nkajya mu cyumba nkarira nari ntarakira, umutima wanjye wari ukijojoba, ariko maze guhura n’isanamitima ni bwo numvise ngomba kuganiriza abana, bucyeye umwana arambwira ngo ‘hari umuntu wambwiye ko urwaye SIDA’ nahise mwikiriza vuba kuko uwamubwiye yaramfashije. Aho ni ho natangiriye kubaganirira amateka yose y’ibyambayeho.”

Katia Igihozo uri mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa y’isanamitima yasanze na we ari mu bagizweho ingaruka na yo nubwo yabaye ataravuka.

Ati “Mfite imyaka umunani nibwo twagiye gushyingura mu cyubahiro abantu bo kwa mama, mubaza byinshi ku byabaye kuko nabonaga boza amagufa, namubaza akambwira ati ‘uyu ni musaza wanjye, uyu ni marume n’abandi’ namubaza byinshi ku byabaye ntambwire we yaransubizaga ngo Barabishe bikarangirira aho.”

Umuhuzabikorwa wa Rabagirana Ministries, Mukunzi Louange avuga ko gusobanurira abana bato ibyabaye, bigorana kuko batabasha kubyakira, ariko ko hashyizweho uburyo bwo kubinyuza mu buryo butabateza ibibazo.

Ati “Mu bana bato biracyatugora cyane kuko ubutumwa dufite buraremereye cyane ugereranyije n’urwego abana bashobora kwakira. Rero bisaba kubinyuza mu bundi buryo, binyuze mu ndirimbo, udukino, mu ikinamico. Nababwira ko turimo kwagura ibyafasha abana kumva amateka bakumva ubwo butumwa bakiri bato kugiran go babikurane.”

Uyu muryango Rabagirana Ministries ufite icyicaro mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka, mu Kagari ka Rusheshe ahari agace bise ‘Umusozi w’Ubumwe’ biturutse ku mateka y’abahatuye; abarokotse  Jenoside, abayikoze, abavuye muri Tanzania.

Uyu muryango wahatanze amahugurwa y’isanamitima kuri aba baturage, yatumye bahuza baba umwe hahita hitwa ‘Umudugudu w’Uubumwe’.

Katia Igihozo wavutse nyuma ya Jenoside avuga ko byamugoye kumva ibyabaye ku mubyeyi we

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Urubyiruko ruravuga isomo rikomeye rwigira mu mateka ashaririye y’ibyabaye mu Rwanda

Next Post

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Related Posts

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi riri kugaragara muri iyi minsi, cyatewe n’igabanuka ry’ayo mu mugezi wa Nyabarongo...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n'ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.