Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umunyapolitiki w’i Burayi nyuma yo gutembera Goma igenzurwa na M23 yavuze ibyamutunguye bikanamunyura

radiotv10by radiotv10
15/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umunyapolitiki w’i Burayi nyuma yo gutembera Goma igenzurwa na M23 yavuze ibyamutunguye bikanamunyura
Share on FacebookShare on Twitter

Peter Fahrenholtz wabaye muri Dipolomasi y’Igihugu cy’u Budage akaba yaranagihagarariye mu Bihugu birimo n’u Rwanda, yavuze ko nyuma yo gutembera mu bice byinshi byo mu Mujyi wa Goma, yabonye hatemba amahoro n’ituze.

Uyu muhanga mu mibanire mpuzamahanga uri mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, yari yanagaragaje ko yahuye na Guverineri w’iyi Ntara, Manzi Willy wamusobanuriye impamvu muzi umutwe wa M23 urwanira, ko ari uguhagarika ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi n’akarengane bakunze gukorerwa.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Kabiri, Peter Fahrenholtz yavuze ko nyuma yo gutembera ibice hafi ya byose mu Mujyi wa Goma, nta kibazo kibangamiye abaturage yahabonye.

Yagize ati “Nagendagenze mu bice hafi ya byose by’uyu Mujyi, ariko nta kimenyetso na kimwe cy’ibyugarije abaturage nahabonye. Imihanda yuzuye urujya n’uruza rw’abantu benshi, kandi urababonana akanyamuneza banatekanye.”

Uyu munyapolitiki asuye uyu Mujyi wa Goma habura ibyumweru bibiri ngo wuzuze amezi atatu ufashwe n’Ihuriro AFC/M23 ryawufashe mu mpera za Mutarama uyu mwaka wa 2025, rikanashyiraho ubuyobozi bwaryo bw’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Yavuze ko yasanze ibikorwa binyuranye muri uyu Mujyi biri gukora neza. Ati “Amaduka yuzuye ibiribwa, n’ibindi bicuruzwa bitumizwa mu mahanga. Kaminuza yarongeye ifungura imiryango, amashanyarazi n’amazi biragera mu bice byose amasaha 24 kuri 24.”

Akomeza avuga kandi n’imihanda yo muri uyu mujyi icanirwa amatara ijoro ryose. Ati “Nta myanda wabona ku mihanda. Abapolisi barakora akazi kabo neza, ibyaha na ruswa biragarara ko byaranduwe.”

Yavuze kandi ko yageze no ku mupaka uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda uhuza Umujyi wa Goma na Gisenyi, agasanga urakora neza nta nkomyi, kuko usigaye ufunga saa yine z’ijoro atari ko byahoze.

Ati “Niboneye abagore bambuka binjira muri Goma saa tatu z’ijoro. Nabonye amakamyo 11 ya WFP (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa) ndetse n’iz’Imiryango Itari iya Leta yambuka uwo mupaka nta nkomyi.”

Umujyi wa Goma, ni kamwe mu bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kari karazahajwe na ruswa ndetse n’ibindi bikorwa bibangamira abaturage bibateza umutekano mucye, mu gihe uyu munyapolitiki, yavuze ko uko bigaragara kuva kayoborwa na AFC/M23 gatangiye kwinjira mu bice bigendera ku mategeko.

Yavuze ko nyuma yo gutembera uyu Mujyi wa Goma yabonye ibintu bimeze neza
Ibikorwa by’ubucuruzi birakora nta nkomyi
Urujya n’uruza rw’abantu ni rwose
Yavuze ko yageze no ku mupaka akabona ibintu byifashe neza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku nyandiko yazamuye impaka y’Ikigo cy’Imisoro ku bijyanye n’imihango y’ubukwe

Next Post

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Related Posts

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

by radiotv10
14/01/2026
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, wujuje imyaka 50 y’amavuko, yashimiye umugabo we utuma ubuzima bwe...

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi amaze iminsi agirira ingendo i Luanda muri Angola, aho kuva uyu...

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

by radiotv10
13/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yongeye gushimangira ko iri Huriro rizaruhuka ari uko ribohoye Igihugu cya...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

by radiotv10
13/01/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guha imbaraga abasanzweyo...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru
AMAHANGA

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.