Ntazinda Erasme wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yegujwe na Njyanama y’aka Karere ivuga ko yamufatiye iki cyemezo kubera kutuzuza inshingano uko bikwiye.
Iyeguzwa rya Ntazinda Erasme rikubiye mu itangazo ryagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, rivuga ko iki cyemezo gishingiye ku itegeko rigenga Akarere ryo muri 2021 byumwihariko mu ngingo yaryo ya 11.
Iri tangazo rivuga ko “None ku wa 15 Mata 2025, Inama Idasanzwe y’Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yafashe umwanzuro wo guhagarika Bwana Ntazinda Erasme mu nshingano zo kuyobora Akarere kubera kutuzuza inshingano uko bikwiye.”
Nubwo iri tangazo ritagaragaza mu buryo butomoye uburyo Ntazinda atubahirizaga inshingano uko bikwiye, hari amakuru avuga ko yanagaragazaga imyitwarire itanoze, ari na byo byatumye hafatwa iki cyemezo.
RADIOTV10