Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya kuri Ntazinda nyuma yo guhagarikwa ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza

radiotv10by radiotv10
16/04/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya kuri Ntazinda nyuma yo guhagarikwa ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza
Share on FacebookShare on Twitter

Ntazinda Erasme wahagaritswe ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwirinze kugira byinshi rubivugaho kugira ngo bitabangamira iperereza.

Itangazo rihagarika Ntazinda Erasme, ryasohowe na Njyanama y’Akarere ka Nyanza mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, aho iyi Njyanama yavuze ko nyuma yuko iteranye mu nama idasanzwe “yafashe umwanzuro wo guhagarika Bwana Ntazinda Erasme mu nshingano zo kuyobora Akarere kubera kutuzuza inshingano uko bikwiye.”

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025, amakuru yagiye hanze ko Ntazinda yamaze gutabwa muri yombi nyuma yo gukurwa ku nshingano, ndetse akaba yanemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry.

Dr Murangira B. Thierry yavuze ko “Ntazinda Erasme arafunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho.”

Umuvugizi wa RIB, yavuze ko nta byinshi byatangazwa ku itabwa muri yombi ry’uyu wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, mu rwego rwo “kwirinda ko byabangamira iperereza.”

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yafashe umwanzuro wo guhagarika Ntazinda Erasme, yatangaje ko iki cyemezo gishingiye ku kuba atuzuzaga inshingano ze, mu gihe hari amakuru avuga ko uyu wayoboraga aka Karere yarangwaga n’imyitwarire itaboneye ndetse no gufata ibyemezo bishingiye ku bubasha bwe bwite.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

Hatangajwe ikigiye gukorwa ku kibazo gitunguranye cyasize impaka ku mukino wahuzaga Rayon na Mukura

Next Post

Nyuma y’imyaka ibiri intambara ica ibintu muri Sudan hatanzwe indi mpuruza

Related Posts

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
18/09/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi, barimo Yves Iradukunda winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda nk’Umunyamabanga...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema...

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

by radiotv10
18/09/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi ukurikiranyweho kwica umugore we amukubise isuka ya majagu mu mutwe,...

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

by radiotv10
18/09/2025
0

The modern world is hectic and it seems that self-care is a full time occupation. Self-care does not always have...

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

by radiotv10
18/09/2025
0

Abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bavuga batazi impamvu Polisi yo mu Karere ka Rwamagana yakuyeho ibyapa bya...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi
MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
18/09/2025
0

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

18/09/2025
AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

18/09/2025
Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’imyaka ibiri intambara ica ibintu muri Sudan hatanzwe indi mpuruza

Nyuma y’imyaka ibiri intambara ica ibintu muri Sudan hatanzwe indi mpuruza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.