Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu gace ka Macomia mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, azishimira uruhare zigira mu guhangana n’iterabwoba.
Ni uruzinduko rwabaye kuri iki Cyumweru tariki 20 Mata 2025, nk’uko amakuru dukesha Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, abyemeza.
Ubuyobozi Bukuru bwa RDF, buvuga ko “Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Maj Gen Tiago Alberto Nampele, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) i Macomia, aho yakiriwe n’Umuyobozi w’Itsinda rya Burigade ya 4, Brig Gen Justus Majyambere.”
Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko muri uru ruzinduko, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, yanagaragarijwe ishusho y’umutekano mu gice cy’amajyepfo y’Intara ya Cabo Delgado cyari cyarazengerejwe n’ibyihebe, ariko ubuzima bukaba bwarongeye kugaruka, nyuma yuko ingabo z’u Rwanda zirukanye ibyo byihebe.
RDF ivuga ko Maj Gen Tiago Alberto Nampele “yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bw’akazi kazi katoroshye kandi gakorwa neza, anashimangira umusaruro w’imikoranire ishyitse hagati ya FADM (Ingabo za Mozambique) na RSF (Inzego z’Umutekano z’u Rwanda) mu kurwanya iterabwoba mu karere.”
U Rwanda rusanzwe rufite abasirikare n’abapolisi muri Mozambique, rwatangiye kuboherezayo bwa mbere muri 2021 nyuma yuko muri 2021 Ibihugu byombi bisinyanye amasezerano yo guhashya Intagondwa za Ahlu-Sunna Wa-Jama’a zari zarigaruriye Intara ya Cabo Delgado kuva muri 2017 kugeza muri 2021.
Kuva inzego z’umutekano zagera muri iyi Ntara, zarwanyije ibi byihebe, zibikura mu bice byinshi byari byarigaruriye, ndetse zinacyura abaturage benshi bari barabihunze, ubu bakaba abituyemo baryama bagasinzira.


RADIOTV10