Umubiri w’Umushumba wa Kilziya Gaturika ku Isi Papa Francis, wajyanywe muri Bazirika yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican, aho uzamara iminsi itatu kugeza ashyinguwe, abantu bajya kumusezeraho bwa nyuma.
Papa Francis watabarutse ku wa Mbere wa Pasika tariki 21 Mata 2025, ubu hari gutegurwa imihango yo kumuherekeza bwa nyuma izaba ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru.
Nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri umubiri we wari wajyanywe muri Shapele ya Domus Santa Marta iri aho yabaga kuva yagirwa Papa, aho wari wanahawe umugisha.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mata 2025, umubiri wa Nyirubutungane wimuwe ujyanwa muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, aho ugomba kumara iminsi itatu, abantu bajya kumusezeraho bwa nyuma.
Umuhango wo kujyana uyu mubiri we, waherekejwe n’umutambagiro wayobowe na Karidinali Camerlengo Kevin Joseph Farrell, wahawe inshingano zo kuyobora ibikorwa byo kuzashyingura Nyirubutungane, n’ibikorwa byo gushaka uzamusimbura bizaba mu byumweru bicye biri imbere.
Ubu, umubiri wa Papa Francis uri mu isanduku yashyizwe kuri Alitari, ahantu hafatwa nk’ahatagatifu cyane, ari na ho hari imva ya Mutagatifu Petero wabaye Papa wa Mbere.
Abakalidinari baturutse mu bice binyuranye by’Isi, bakikije isansuku irimo umubiri wa Papa Francis bamuha icyubahiro. Ibi birakurikirwa no kuba abakristu baza gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera.
Iyi bazilika yajyanywemo umubiri wa nyakwigendera Nyirubutungane Papa Francis, ifungurwa guhera saa tanu z’amanywa kugeza saa sita zo muri iki Gihugu, kuri uyu wa Gatatu ndetse no guhera saa moya kugeza saa sita z’ijoro guhera ku wa Kane no ku wa Gatanu, aho abantu bazajya bajya kumusezera bwa nyuma.
Ni mu gihe abantu benshi bari bategerereje mu mbuga y’iyi Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero, kugira ngo bajye gusezera bwa nyuma kuri Nyirubutungane.
RADIOTV10