Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Imyaka 12 yari ishize: Dore ikipe ishobora gusubira mu cya mbere muri ruhago nyarwanda

radiotv10by radiotv10
24/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Imyaka 12 yari ishize: Dore ikipe ishobora gusubira mu cya mbere muri ruhago nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Imikino ibanza ya kamarampaka (Play Offs) mu cyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda, yarangiye ikipe ya La Jeunesse iyoboye urutonde, bizamura amahirwe yayo yo kuba ishobora kugaruka mu cyiciro cya mbere iherukamo mu myaka 12 ishize.

Amahirwe ya La Jeunesse yo kuba yasubira mu cyiciro cya mbere, yiyongereye nyuma yo gutsinda As Muhanga ibitego 3-1 mu mukino wa kamarampaka wabereye kuri Sitade Mumena.

Mu mikino itatu ibanza muri uru rugamba rwo gushaka amakipe abiri azazamuka mu cyiciro cya mbere, amakipe yose uko ari ane aregeranye, dore ko na La Jeunesse iyoboye uyu mukino ari wo wonyine yari itsinze, byatumye igira amanota atanu mu mikino itatu ibanza, mu gihe ibiri ibanza yari yayinganyije.

Mu wundi mukino wabereye kuri Tapis Rouge, ikipe ya Gicumbi FC yongeye kunganya nkuko byari byagenze mu mikino yayo ibiri yabanje. Gicumbi FC yanganyije na Etoile de l’Est ubusa ku busa.

Muri uru rugamba rwo gushaka amakipe abiri azazamuka mu cyiciro cya mbere, amakipe ane ari guhura hagati yayo, buri kipe ikakira ikanasura indi.

La Jeunesse na As Muhanga, ni zo zonyine zashoboye gutsinda umukino umwe muri iyi mikino ibanza, ari na zo zikurikiranye ku rutonde.

La Jeunesse yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota atanu, ikurikiwe na As Muhanga n’amanota ane, mu gihe Gicumbi FC iza ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu, Etoile de l’Est ikaza ku mwanya wa kane n’amanota abiri.

Imikino yo kwishyura iratangira mu mpera z’iki cyumweru, aho Gicumbi FC izakira AS Muhanga, mu gihe Etoile de l’Est izakira La Jeunesse.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Uruzinduko rwa Perezida w’u Bufaransa mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Afurika rugamije iki?

Next Post

IFOTO: Perezida wa Sena y’u Rwanda n’uw’Inteko ya Congo begeranye mu byicaro

Related Posts

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports, yatangaje ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye...

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

by radiotv10
31/10/2025
0

Abakinnyi b’ikipe ya Manchester United bagaragaye bambaye barimbye mu myambaro inogeye ijisho, ubwo bari bitabiriye imyitozo bitegura umukino bafite muri...

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

by radiotv10
31/10/2025
0

Cristiano Ronaldo Junior, imfura ya rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yerekanye imodoka ye ya mbere atunze ku myaka 15...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi b’ingenzi ba APR bakorwagaho iperereza ku myitwarire idahwitse bagaragaje

by radiotv10
31/10/2025
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko iperereza ryakorwaga ku bakinnyi b'iyi kipe, Dauda Yussif na Sy Mamadou ku myitwarire idahwite...

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Ikipe ya El Hilal iri mu ziherutse kwemererwa kuzakina Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yafashe urugendo iza muri iki Gihugu,...

IZIHERUKA

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo
AMAHANGA

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

by radiotv10
04/11/2025
0

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

04/11/2025
Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Perezida wa Sena y’u Rwanda n’uw’Inteko ya Congo begeranye mu byicaro

IFOTO: Perezida wa Sena y’u Rwanda n’uw’Inteko ya Congo begeranye mu byicaro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.