Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye icyemezo giherutse gufatirwa Moses mbere yuko atabwa muri yombi bwa kabiri

radiotv10by radiotv10
24/04/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hamenyekanye icyemezo giherutse gufatirwa Moses mbere yuko atabwa muri yombi bwa kabiri
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanga mu guhanga imideri, Moses Turahirwa uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, hamenyekanye ko yari yaranafatiwe icyemezo cyo gufungwa imyaka itatu, ariko akakijuririra.

Moses Turahirwa uherutse gutangazwa ko yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ni ku nshuro ya kabiri yari afunzwe dore ko n’ubundi muri Mata 2023 yari yafunzwe akurikiranyweho ibyaha nubundi birimo gukoresha ibiyobyabwenge.

Gusa muri 2023 ubwo yafungwaga, yaje kurekurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwamufunguye muri Kamena uwo mwaka.

Nyuma yuko arekuwe by’agateganyo, amakuru kuri uru rubanza yaregwagamo, ntiyakunze kumenyekana, ariko ubu byamenyekanye ko tariki 20 Ukuboza 2024 uru Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamuhamije bimwe mu byaha yari akurikiranyweho, rukamukatira gufungwa imyaka itatu no kwishyura ihazabu ya Miliyoni 2 Frw.

Gusa kuko yaburanaga ari hanze [kuko yari yararekuwe by’agateganyo] yakomeje kuguma mu buzima busanzwe kuko Umunyamategeko we Me Bayisabe Irene yahise ajuririra iki cyemezo mu Rukuko Rukuru.

Mu gihe hari hagitegerejwe icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwakiriye ubujurire mu rubanza ruregwamo Moses Turahirwa rwari rutaratangaza umwanzuo, ni bwo uyu musore yongeye gukurikiranwaho iki cyaha, bifatwa nk’insubiracyaha, ndetse bikaba biri mu mpamvu nkomezacyaha.

Ni mu gihe kandi uyu muhanga mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo yitwa Moshions, atahwemye kugaragaza imyitwarire itanoze yagiye anengerwa na benshi, ndetse bamwe mu bazi imibereho ye bakavuga ko bifitanye isano n’ibiyobyabwenge ashobora kuba akoresha.

Nyuma yuko Moses atawe muri yombi, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko ubwo yajyanwaga gupimwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibimenyetso bya Gihanga RFI, mu mubiri we hasanzwemo ibiyobyabwenge biri ku gipimo cyo hejuru.

Dr Murangira abajijwe niba ibyo bitaba bifitanye isano n’imyitwarire n’imigirire bidakwiye, yasubije agira ati “ntabwo twakwirengagiza ko bigira uruhare mu byo akora. Ku bindi, iperereza rirakomeje.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 1 =

Previous Post

IFOTO: Perezida wa Sena y’u Rwanda n’uw’Inteko ya Congo begeranye mu byicaro

Next Post

Rusizi: Basobanuye ibikomeje gufata intera bikorerwa mu gace katakinyurwa n’abiganjemo abagore ku mugoroba

Related Posts

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

IZIHERUKA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho
MU RWANDA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Basobanuye ibikomeje gufata intera bikorerwa mu gace katakinyurwa n’abiganjemo abagore ku mugoroba

Rusizi: Basobanuye ibikomeje gufata intera bikorerwa mu gace katakinyurwa n’abiganjemo abagore ku mugoroba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.