Umuturage wo mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, basanze yaracukuye imyobo irimo uri mu rugo iwe ndetse no mu isambu ye, aho bikekwa ko yayifashishaga mu masengesho dore ko asanzwe ari umunyamasengesho ukomeye.
Uyu muturage witwa Twizeramana Innocent, yatahuweho iyi myobo ku makuru yatanzwe n’abaturage, aho hari umwobo wasanzwe iwe mu rugo, indi iboneka mu isambu ye, mu gihe hari n’indi iri mu baturanyi, aho bavuga ko bayifashishaga mu masengesho, indi bakayikoresha mu guhunika imyaka.
Abaturage baganirije igitangazamakuru cyitwa BTN TV dukesha aya makuru, bavuga bakeka ko iyi myobo yacuwe n’uyu muturanyi wabo, ari yo yasengeragamo, abandi bakavuga ko batakekaga ko yabikora kuko asanzwe ari inyangamugayo.
Umwe yagize ati “Kuva nabera ni bwo bwa mbere mbibonye, tuzi ko twari tumuzi hano mu Mudugudu ntiyibaga, ahubwo niba ari ubuvumo wenda akaba yasengeragamo ntabwo tubizi gusa nabonye bikabije kuko yagiye ajijisha hamwe hejuru yahinzeho imyaka ku buryo uhageze utamenya ko ari hejuru y’umwobo bw’indake.”
Undi na we ati “Abantu benshi bari kuvuga ngo bazajya basengera mu butayu, ijambo ry’Imana bamwe barifashe ukundi ibi bintu ugereranyije hari abantu bavuye mu matorero menshi, harabavuye mu Badive, mu Bapantekote no mu bandi, ibi rero bari kubyitirira amatorero bakavuga ngo Yesu agiye kuza ngo bacukure mu butayu, uyu musore twari tumutunze nk’inyangamugayo.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburazirazuba, SP Twizeramana Hamdun, avuga ko ibi byatahuwe nyuma yuko uru rwego ruhawe amakuru n’abaturage.
Ati “Twabonye amakuru abaturage batubwira ko hari imyobo mu mirima y’abaturage, tujyayo dusanga irahari ariko uwayicukuye ntutwabashije kumufata kuko yatorotse hagaragara umugore we wavuze ko ari imyobo bifashisha kubikamo imyaka no gusengeramo.”
Yakomeje agira ati “amakuru Abaturage baduha hari undi muturage uri aho hari mu Murenge wa Rwimiyaga usengana n’uwonguwo mu myobo, naho tujyayo dusanga yajyaga asengeramo afitemo n’ibyo kurya yabitsemo.”
SP Twizeramana Hamdun avuga ko bigaragara ko aba baturage bari mu basanzwe bagaragarwaho imyemerere idasanzwe, aho baba bariyomoye ku matorero yabo, bakajya gusengera ahantu hatemewe.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10