Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, banagirana ibiganiro byagarutse ku bibazo byugarije Isi, n’ibyo ku rwego rwa Afurika, ndetse no ku mubano w’Ibihugu byombi.
Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025 nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yagize iti “Muri uyu mugoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau.”
Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, bikomeza bivuga ko “Abakuru b’Ibihugu bombi bagiranye ibiganiro ku bibazo by’Isi n’iby’Umugabane, ndetse n’uburyo bwo gukomeza guteza imbere imikoranire y’Ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.”
Umaro Sissoco Embaló wagiriye uruzinduko mu Rwanda yahaherukaga mu mezi umunani ashize, dore ko yari umwe mu Banyacyubahiro bitabiriye ibirori by’irahira ry’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame byabaye muri Kanama umwaka ushize wa 2024.
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau, nyuma y’icyumweru kimwe anakiriye Umukuru w’Igihugu cya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yakiriye tariki 21 Mata 2025 mu Biro bye muri Village Urugwiro.
Faure Essozimna Gnassingbé we yaje mu Rwanda agenzwa n’inshingano aherutse guhabwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zo kuba umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


RADIOTV10