Nyuma yuko bimenyekanye ko mu biro by’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi hari umubiri uhamaze imyaka itanu, Ubuyobozi bw’Akarere buremeza ko uyu mubiri ari uw’uwazize Jenoside yakorewe abatutsi kandi ko abagize uruhare kugira ngo umare icyo gihe cyose mu Biro by’Akagari bazabiryozwa.
Amakuru yuko mu bubiko bw’Akagari ka Kizura hari umubiri byakekwaga ko waba ari uw’umuntu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yamenyekanye ku ya 02 Mata uyu mwaka, ubwo ku biro by’Umurenge haberaga inama yo gutegura Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura, Banyangiriki Alphonse avuga ko yabyongorewe na Ntakobazangira basimburanye mu kuyobora aka Kagari mu myaka hafi ibiri ishize.
Agira ati “Ni ho yambwiraga ati ‘uzi ko mu Kagari dufite umubiri twashyizemo dukeka ko ari uw’uwazize Jenoside’, ati ‘twakoranye n’inzego zitandukanye avugamo uwari Gitifu w’Umurenge Hategekimana Claver, avugamo NISS, RIB n’Akarere ngo bakora iperereza basanga atari uwazize Jenoside, uwo mubiri ntimwawushyingura?”
Banyangiriki akomeza avuga ko nyuma yo kumenya aya makuru yahise yihutira kureba mu bubiko bw’Akagari koko asanga uwo mubiri mu gafuka ariko atungurwa no gusanga n’umuzamu w’Akagari na we atari azi ko uyu mubiri uhari.
Ku bufatanye n’inzego zitandukanye hahise hatangira igikorwa cyo gushakisha amakuru ndetse bajya kongera gushakisha mu isambu uyu mubiri wari warabonetsemo muri 2020 ngo barebe ko nta bindi bice byawo ndetse ku ya 25 inzego zifatanya n’abaturage haboneka ibindi bice byawo.
Nizeyimana Felix, nyiri ubutaka bwasanzwemo uyu mubiri ubwo bongeraga ikibanza bashaka inzira z’amazi muri 2020, avuga ko batunguwe no kumva ko uyu mubiri ukibitse mu Kagari kuko nyuma yo kuwubona bari bawushyikirije uwari umuyobozi wako.
Akomeza avuga ko aho wasanzwe bahatuye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi badafite amakuru na make ko haba hari umuntu wahiciwe. Ati “ntabyo twari tuzi”
Uwitwa Bola Uzima Zakariya wafungiwe kugira uruhare muri Jenoside yaje gutanga amakuru yagize uruhare mu gutuma uyu muntu amenyekana ndetse binemezwa ko yazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bola Uzima ati “Badusanze turi mo kunywa inzoga mu ma saa kumi n’ebyiri bafite umuntu bamubohesheje cordolette (umugozi wa gisirikare) y’umweru, hanyuma bamwicaza hano ku mukingo, twe twari mu kabari nyuma batubwira ko tugomba gukinga tugataha irondo rigakora akazi. Aho menyeye iby’uyu mubiri nahise nibuka ko umuntu bari kuvuga yaba ari uwo kuko nari namwitegereje neza ndetse imyenda yari yambaye ni yo nabonye ejo turi gushakisha ibindi bice by’umubiriwe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura, Banyangiriki Alphonse avuga ko haje kumenyekana ko uyu wishwe icyo gihe yari umusore wo mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18 na 20 ndetse n’ababyeyi be bakaba bakiriho.
Ati “Twasanze ari uwazize Jenoside, amazina ye ndibuka rimwe gusa Kariyopi, yari yaturutse mu bice bya Mibilizi agerageza guhungira i Burundi, ababyeyi be bariho ariko ntabwo mbibuka aka kanya. Uwaduhaye amakuru ni uwo bari bahunganye wabonye afatwa.”
Uruhande rw’Ubuyobozi bw’Ukagari ka Kizura buriho ubu, buvuga ko mu gihe cy’ihererekanyabubasha uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako witwa Ntakobazangira atigeze amenyesha mu buryo ubwo ari bwo bwose uwari uje kumusimbura ko uwo mubiri wari mu kagari.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yemeza ko uyu mubiri arI uw’uwazize jenoside yakorewe abatutsi, ku rundi ruhande akavuga ko hakiri kwegeranywa amakuru ngo uwagize uruhare mu gutuma umara iyo myaka yose mu kagari abiryozwe.
Agira ati “Turacyakurikirana ngo tumenye icyaba cyaratumye ayo makuru abikwa kugeza iki gihe, ariko nitumara kumenya abagize uruhare mu gutuma aya makuru amenyekana bitinze tuzabakurikirana haba mu rwego rw’akazi kandi hariho n’itegeko rihana umuntu wese uhishira amakuru cyangwa wangiza ibimenyetso biranga amateka ya jenoside.”
Humvikanamo ukwitana ba mwana hagati y’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu gihe uyu mubiri wabonekaga kuko Ntakobazangira waje kwimurirwa mu Kagari ka Mpinga muri uyu Murenge avuga ko yamenyesheje Hategekimana Claver wayoboraga Umurenge wa Gikundamvura ariko hakaba hari amakuru y’uko uyu wari Gitifu w’Umurenge kugeza ubu utakiri umukozi w’Akarere ka Rusizi we yaba avuga ko ayo makuru atigeze amugeraho.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10