Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icukumbura: Byagenze gute ngo umubiri w’uwazize Jenoside umare imyaka 5 mu Biro by’Akagari i Rusizi?

radiotv10by radiotv10
29/04/2025
in MU RWANDA
0
Icukumbura: Byagenze gute ngo umubiri w’uwazize Jenoside umare imyaka 5 mu Biro by’Akagari i Rusizi?
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko bimenyekanye ko mu biro by’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi hari umubiri uhamaze imyaka itanu, Ubuyobozi bw’Akarere buremeza ko uyu mubiri ari uw’uwazize Jenoside yakorewe abatutsi kandi ko abagize uruhare kugira ngo umare icyo gihe cyose mu Biro by’Akagari bazabiryozwa.

Amakuru yuko mu bubiko bw’Akagari ka Kizura hari umubiri byakekwaga ko waba ari uw’umuntu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yamenyekanye ku ya 02 Mata uyu mwaka, ubwo ku biro by’Umurenge haberaga inama yo gutegura Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura, Banyangiriki Alphonse avuga ko yabyongorewe na Ntakobazangira basimburanye mu kuyobora aka Kagari mu myaka hafi ibiri ishize.

Agira ati “Ni ho yambwiraga ati ‘uzi ko mu Kagari dufite umubiri twashyizemo dukeka ko ari uw’uwazize Jenoside’, ati ‘twakoranye n’inzego zitandukanye avugamo uwari Gitifu w’Umurenge Hategekimana Claver, avugamo NISS, RIB n’Akarere ngo bakora iperereza basanga atari uwazize Jenoside, uwo mubiri ntimwawushyingura?”

Banyangiriki akomeza avuga ko nyuma yo kumenya aya makuru yahise yihutira kureba mu bubiko bw’Akagari koko asanga uwo mubiri mu gafuka ariko atungurwa no gusanga n’umuzamu w’Akagari na we atari azi ko uyu mubiri uhari.

Ku bufatanye n’inzego zitandukanye hahise hatangira igikorwa cyo gushakisha amakuru ndetse bajya kongera gushakisha mu isambu uyu mubiri wari warabonetsemo muri 2020 ngo barebe ko nta bindi bice byawo ndetse ku ya 25 inzego zifatanya n’abaturage haboneka ibindi bice byawo.

Nizeyimana Felix, nyiri ubutaka bwasanzwemo uyu mubiri ubwo bongeraga ikibanza bashaka inzira z’amazi muri 2020, avuga ko batunguwe no kumva ko uyu mubiri ukibitse mu Kagari kuko nyuma yo kuwubona bari bawushyikirije uwari umuyobozi wako.

Akomeza avuga ko aho wasanzwe bahatuye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi badafite amakuru na make ko haba hari umuntu wahiciwe. Ati “ntabyo twari tuzi”

Uwitwa Bola Uzima Zakariya wafungiwe kugira uruhare muri Jenoside yaje gutanga amakuru yagize uruhare mu gutuma uyu muntu amenyekana ndetse binemezwa ko yazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bola Uzima ati “Badusanze turi mo kunywa inzoga mu ma saa kumi n’ebyiri bafite umuntu bamubohesheje cordolette (umugozi wa gisirikare) y’umweru, hanyuma bamwicaza hano ku mukingo, twe twari mu kabari nyuma batubwira ko tugomba gukinga tugataha irondo rigakora akazi. Aho menyeye iby’uyu mubiri nahise nibuka ko umuntu bari kuvuga yaba ari uwo kuko nari namwitegereje neza ndetse imyenda yari yambaye ni yo nabonye ejo turi gushakisha ibindi bice by’umubiriwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura, Banyangiriki Alphonse avuga ko haje kumenyekana ko uyu wishwe icyo gihe yari umusore wo mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18 na 20 ndetse n’ababyeyi be bakaba bakiriho.

Ati “Twasanze ari uwazize Jenoside, amazina ye ndibuka rimwe gusa Kariyopi, yari yaturutse mu bice bya Mibilizi agerageza guhungira i Burundi, ababyeyi be bariho ariko ntabwo mbibuka aka kanya. Uwaduhaye amakuru ni uwo bari bahunganye wabonye afatwa.”

Uruhande rw’Ubuyobozi bw’Ukagari ka Kizura buriho ubu, buvuga ko mu gihe cy’ihererekanyabubasha uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako witwa Ntakobazangira atigeze amenyesha mu buryo ubwo ari bwo bwose uwari uje kumusimbura ko uwo mubiri wari mu kagari.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yemeza ko uyu mubiri arI uw’uwazize jenoside yakorewe abatutsi, ku rundi ruhande akavuga ko hakiri kwegeranywa amakuru ngo uwagize uruhare mu gutuma umara iyo myaka yose mu kagari abiryozwe.

Agira ati “Turacyakurikirana ngo tumenye icyaba cyaratumye ayo makuru abikwa kugeza iki gihe, ariko nitumara kumenya abagize uruhare mu gutuma aya makuru amenyekana bitinze tuzabakurikirana haba mu rwego rw’akazi kandi hariho n’itegeko rihana umuntu wese uhishira amakuru cyangwa wangiza ibimenyetso biranga amateka ya jenoside.”

Humvikanamo ukwitana ba mwana hagati y’uwari Umunyamabanga  Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu gihe uyu mubiri wabonekaga kuko Ntakobazangira waje kwimurirwa mu Kagari ka Mpinga muri uyu Murenge avuga ko yamenyesheje Hategekimana Claver wayoboraga Umurenge wa Gikundamvura ariko hakaba hari amakuru y’uko uyu wari Gitifu w’Umurenge kugeza ubu utakiri umukozi w’Akarere ka Rusizi we yaba avuga ko ayo makuru atigeze amugeraho.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Ibitero by’indege z’igisirikare cya Israel muri Gaza byahitanye benshi

Next Post

Hatangajwe ingano ya ruswa ikekwa gusabwa n’ukora mu Karere ka Gasabo watawe muri yombi

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Hatangajwe ingano ya ruswa ikekwa gusabwa n’ukora mu Karere ka Gasabo watawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.