Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

29/01- 29/04: Nyuma y’amezi atatu yuzuye hatambutse Abacancuro, Ingabo za SADC nazo zanyuze mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
29/04/2025
in MU RWANDA
0
29/01- 29/04: Nyuma y’amezi atatu yuzuye hatambutse Abacancuro, Ingabo za SADC nazo zanyuze mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ingabo zari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa SADC (SAMIDRC) zatangiye gutaha nyuma y’amezi atatu hatashye n’abacancuro bakabakaba 300 b’Abanyaburayi na bo bafashaga FARDC, na bo banyuze mu Rwanda.

Izi ngabo zatangiye gutaha kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mata 2025, ubwo zageraga ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakozwe igikorwa cyo kubanza gusuzumwa ibyangombwa byazo.

Nta makuru menshi yamenyekanye kuri aba basirikare bari mu butumwa bwa SADC bahereweho muri izi ngendo zo kubacyura, gusa imodoka zibatwaye ndetse n’izitwaye ibikoresho byabo, zikaba zagaragaye mu muhanda Rubavu-Kigali.

Amakuru avuga ko uyu munsi hibanzwe ku kujyana ibikoresho, aho ibyagaragaye byari bipfutse ku buryo abantu batamenya ibyatwawe, ndetse hakaba hagiye abasirikare bacye.

Izi ngabo zirakomereza muri Tanzania zikoresheje umupaka wa Rusumo uhuza iki Gihugu n’u Rwanda, aho zizaba zigiye muri Tanzania mbere yo gusubizwa mu Bihugu zaturutsemo.

Izi ngabo zinyujijwe mu Rwanda nyuma yuko ibyari byemejwe ko zizanyura ku Kibuga cy’Indege cya Goma, binaniranye hakemezwa ko zishobora kunyura mu Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yari iherutse gutangaza ko yakiriye ubusabe bwo korohereza izi ngabo iki Gihugu kikaziha inzira kugira ngo zibashe kubona aho zinyura, ndetse u Rwanda rukaba rwari rwavuze ko bizakorwa mu nzira za kivandimwe.

Amezi atatu yari yuzuye mu Rwanda hanyuze abacancuro barenga 280 bo muri Romania, na bo banyujijwe mu Rwanda, aho na bo bafatanyaga na FARDC mu mirwano iki gisirikare cya Leta ya Congo kirwanamo n’umutwe wa M23.

Aba bacancuro na bo bambukiye ku mupaka munini uhuza u Rwanda na DRC, bo batashye tariki 29 Mutarama 2025, amezi atatu akaba yari yuzuye, aba barwanyi bacyuwe na bo banyujieijwe mu Rwanda.

Baherekejwe n’Ingabo z’u Rwanda
Bimwe mu bikoresho bya SAMIDRC byacyuwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + twelve =

Previous Post

Hatangajwe ingano ya ruswa ikekwa gusabwa n’ukora mu Karere ka Gasabo watawe muri yombi

Next Post

Umuyobozi wo mu Bubligi yibiye ibanga Tshisekedi undi muti uzakemura ibibazo by’Igihugu cye

Related Posts

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi wo mu Bubligi yibiye ibanga Tshisekedi undi muti uzakemura ibibazo by’Igihugu cye

Umuyobozi wo mu Bubligi yibiye ibanga Tshisekedi undi muti uzakemura ibibazo by’Igihugu cye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.