APR FC yerekeje muri Maroc, biyemeje gusezerera RS Berkane

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Maroc gukina umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup na RS Berkane uteganyijwe kuri iki cyumweru.

 

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Gatanu Saa 10 : 00, Ikipe y’Ingabo z’igihugu nibwo yerekeje muri Maroc gukina umukino wo kwishyura na RS Berkane, mu gihe umukino ubanza amakipe yose yanganyije 0-0.

APR FC yahagurutse mu Rwanda mu gihe yatinze kwerekeza muri Maroc nyuma y’uko ubwami bw’iki gihugu buhagaritse ingendo z’indege zerekeza muri iki gihugu.

APR FC yahagurutse n’indege yihariye nyuma y’uko nta bagenzi bemerewe kujya muri kiriya gihugu.

Iyi kipe yahagurutse iri kumwe na Jacques Tuyisenge wari umaze igihe afite imvune aho yajyanye na bagenzi be, mu gihe Karera Hassan na Bonheur bo basigaye.

Biteganyijwe ko Karerea Hassan yerekeza ku mugabane w’u Burayi ugiye gukora igeragezwa mu makipe yo muri Finiland.

Byiringiro Lague wakinnye iminota micye mu mukino ubanza wabereye i Kigali yasubitse ubukwe bwe yari afite kuri uyu wa Gatandatu kugira ngo afashe iyi kipe mu Rugamba rwo gusezerera RS Berkana.

APR FC irasabwa gutsinda cyangwa kunganya ariko atari 0-0, kugira ngo ibone itike yo kwerekeza mu matsoinda bwa mbere ya CAF Confédération Cup.

Umukino wo kwishyura wa APR FC uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 05 Ukuboza 2021, muri Maroco.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru