Wednesday, January 7, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

radiotv10by radiotv10
30/04/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha
Share on FacebookShare on Twitter

Intumwa zoherejwe na Guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iya Leta Zunze Ubumwe za America, iy’u Bufaransa n’iya Togo, zahuriye i Doha muri Qatar mu biganiro bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DRC.

Amakuru dukesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, avuga ko izi ntumwa zahuye nyuma yuko Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuye i Doha tariki 18 Werurwe 2025.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025, yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uyu munsi habaye ibindi biganiro.

Ni ibiganiro byahuriyemo intumwa ziturutse mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’Ibihugu bifitanye ibibazo bishingiye ku biri mu burasirazuba bwa DRC, ndetse n’Ibihugu by’Ibihuza birimo Qatar yanabyakiriye, Igihugu cya Togo giherutse guhabwa inshingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’ibindi Bihugu byagaragaje ubushake mu ruhare rwo gushaka uyu muti birimo Leta Zunze Ubumwe za America n’u Bufaransa.

Ku ruhande rw’u Rwanda, rwari ruhagarariwe n’abarimo Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, rivuga koi bi biganiro byagarutse ku mbaraga zikomeje gushyirwa mu nzira zo gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, byumwihariko ibiganiro biri guhuza Guverinoma y’iki Gihugu n’Ihuriro AFC/M23, ndetse binagaruka ku no ku ishusho y’ibikorwa by’ubutabazi bukenewe muri kariya gace, bigomba gushyirwamo ingufu.

Iri tangazo rigira riti “Abahagarariye impande zose bashimye itangazo rihuriweho hagati ya Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo na AFC/M23 bafashijwemo na Leta ya Qatar ku byo biyemeje by’agahenge, bigomba kuza ku isonga mu bikenewe mu rwego rwo gutuma hakorwa ibikorwa by’ubutabazi ku babukeneye.”

Guverinoma ya Qatar ivuga kandi ko abitabiriye ibi biganiro bakomeje gushimangira inzira ziriho zikorwa n’imyanzuro ikomeje gufatirwamo irimo kuba impande zombi (u Rwanda na DRC) zariyemeje kutavogera ubusugire n’ubudahangarwa bwa buri Gihugu.

Nanone kandi bashimye ibyemezo byafatiwe mu nama yo ku ya 08 Gashyantare 2025 ihuriweho n’Imiryango ibiri, EAC na SADC, yombi DRC ibereye umunyamuryango, yafatiwemo ibyemezo birimo guhuza ibiganiro bigahabwa Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, hagamijwe gushaka umuti binyuze mu nzira z’ibiganiro.

Guverinoma ya Qatar ivuga ko iyi nama yahumuje n’ubundi impande zombi ziyemeje ubushake bwo gukomeza inzira z’ibiganiro ndetse no gushyira imbere ibyemezo bifatwa byose biganisha ku kuzana amahoro arambye mu burasirazuba bwa DRC no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Ibi biganiro byayobowe na Guverinoma ya Qatar

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 11 =

Previous Post

AMASHUSHO: Dore uko Ikipe yinjiye mu mikoranire n’u Rwanda ihise ibishimangira imbere y’Isi yose

Next Post

Iby’ingenzi wamenya kuri filimi nshya igaragaramo ab’amazina azwi muri sinema Nyarwanda

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

by radiotv10
07/01/2026
0

Nyuma yuko hagaragaye amashusho y’umugabo byavugwaga ko afite ubumuga wafashwe n’inzego mu buryo budakwiye, Polisi y’u Rwanda yahakanye ko uyu...

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

by radiotv10
07/01/2026
0

Have you ever noticed how January feels like a fresh start? Suddenly, people are setting goals, joining gyms, or trying...

Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

by radiotv10
06/01/2026
0

Umugabo witwa Ntarindwa Emmanuel wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo bacukuye mu nzu y’umugore babanaga kubera kugira uruhare muri Jenoside...

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

by radiotv10
06/01/2026
0

Deep beneath the hills of Nyakabingo in Rulindo District, northern Rwanda, lies one of Africa’s most important sources of tungsten,...

Cost of Gorilla Trekking Reduced

Cost of Gorilla Trekking Reduced

by radiotv10
06/01/2026
0

The Rwanda Development Board (RDB) has announced a reduction in gorilla trekking permit fees for the entire year of 2026,...

IZIHERUKA

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira
FOOTBALL

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

by radiotv10
07/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

07/01/2026
Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

07/01/2026
Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

06/01/2026
Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

06/01/2026
Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

06/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi wamenya kuri filimi nshya igaragaramo ab’amazina azwi muri sinema Nyarwanda

Iby'ingenzi wamenya kuri filimi nshya igaragaramo ab'amazina azwi muri sinema Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.