Aba Su-Ofisiye 251 bo muri Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Igorora, barangije amahugurwa bari bamazemo igihe mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, aho bahawe ubumenyi bunyuranye burimo imenyerezamwuga mu gucunga umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru.
Abarangije aya mahugurwa bari bamazemo amezi atanu, barimo Abapolisi 221 n’abo mu Rwego rw’Igihugu rw’igorora (RCS) 30, aho bahugurwaga mu icyiciro cya 15.
Ni amahugurwa yakozwe mu rwego rwo kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye no gucunga umutekano n’ituze rusange, iby’ibanze mu kuzuza inshingano mu kazi gakorerwa ku masitasiyo, imyitwarire ya kinyamwuga n’ibindi bitandukanye.
Muri aya mahugurwa kandi bakoze imenyerezamwuga, mu bikorwa byo gucunga umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru mu Mujyi wa Kigali byamaze ibyumweru bine n’ahandi mu gihugu mu gihe kingana n’ukwezi n’igice.
Banakoze urugendoshuri basura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi n’ Ingoro ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwali mu rwego rwo gusobanukirwa amateka yaranze igihugu.
Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije (DIGP) ushinzwe ibikorwa, Vincent Sano, yashimangiye akamaro k’amahugurwa ahoraho ahabwa ba su-ofisiye.
Yagize ati “Polisi y’u Rwanda yashyize imbere amahugurwa kuko ariyo nzira yo kubaka abapolisi bakora kinyamwuga. Nk’uko mubizi abapolisi bo ku rwego rwa su-ofisiye nibo benshi mu mibare kandi ni nabo benshi twohereza mu bikorwa bya Polisi, kubahugura rero no kubongerera ubumenyi ni ingenzi cyane.”
Yakomeje ati “Turizera ko amasomo mwahawe azabafasha mu kurushaho kunoza no gukora kinyamwuga akazi ka buri munsi ko gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, kureba ko amategeko yubahirizwa no gukumira ibyaha cyane cyane dufatanya nabaturage n’izindi nzego.”
DIGP Sano yasabye abasoje amahugurwa kuzashyira mu bikorwa ibyo bize birinda ruswa, ubusinzi gukoresha imbaraga z’umurengera n’ibindi bikorwa byose bihabanye n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.
Yabashimiye kandi ikinyabupfura n’umurava byabaranze mu gihe bamaze mu mahugurwa, abizeza ko Polisi y’u Rwanda yiteguye kubaha ibyangombwa byose nkenerwa kugira ngo bubahirize inshingano zabo aho bazoherezwa gukora akazi hose.
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa, Commissioners of Police (CP) Robert Niyonshuti, yavuze ko mu gihe cy’ibyumweru 21 bamaze bahugurwa, bize amasomo atandukanye azabafasha kuzuza neza inshingano zabo.
Mu masomo bize harimo; Ibikorwa bya Polisi, ubumenyi ku mikoreshereze y’imbunda, Guhosha imyigaragambyo no gucunga ituze mu baturage, ibikorwa byo gucunga umutekano imbere mu Gihugu, akarasisi, Indanga gaciro za polisi, ikoreshwa ry’imbaraga n’imbunda, imikoranire ya polisi n’abaturage, uburere mboneragihugu n’andi atandukanye azabafasha mu kazi ka buri munsi.
CP Niyonshuti yabashimye ku bwitange n’umurava bagaragaje muri aya mahugurwa, abasaba kuzakomeza kurangwa n’imyitwarire myiza aho bazaba bakorera hose.
RADIOTV10