Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu bakiriye Gen.Doumbouya na Madamu aho bororera ubushyo bw’Inyambo

radiotv10by radiotv10
03/05/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu bakiriye Gen.Doumbouya na Madamu aho bororera ubushyo bw’Inyambo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye Perezida wa Guinée-Conakry, General Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Doumbouya, basuye u Rwanda, aho babatembereje Urwuri rwabo ruri i Kibugabuga.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gicurasi 2025 nyuma yuko Perezida wa Guinée-Conakry, General Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Doumbouya, bari baraye bageze mu Rwanda.

Mu ruzinduko barimo rw’iminsi itatu mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu bakiriwe n’Umukuru w’u Rwanda na Madamu we, aho bafite urwuri i Kibugabuga mu Karere ka Bugesera.

Ubutumwa buherekejwe n’amashusho bwatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gicurasi 2025, bugira buti “Uyu munsi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Perezida Mamadi Doumbouya na Mdamu Lauriane Doumbouya, mu rwuri rwabo ruri i Kibugabuga.”

Amashusho aherekeje ubu butumwa, agaragaza Perezida Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Doumbouya, bishimiye kwakirwa na bagenzi babo b’u Rwanda muri uru rwuri, bagaragaza akanyamuneza kadasanzwe.

Umukuru w’u Rwanda akunze kwakirira abanyacyubahiro basanzwe ari inshuti ze zihariye, muri uru Rwuri, ndetse bamwe akabagabira inka z’Inyambo ziboneka hacye ku Isi.

Muri Werurwe 2022, Perezida Paul Kagame yari yakiriye General Muhoozi Kainerugaba, ubu wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, anamugabira Inka cumi z’Inyambo, nyuma yaje kumushimira ko zahise zororoka byihuse.

Perezida Kagame yahaye ikaze mugenzi wa Doumbouya
Bishimiye kwakirwa n’Umukuru w’u Rwanda na Madamu
Madamu Jeannette Kagame na Lauriane Doumbouya baganira
Perezida Kagame yahise ajya gutembereza mugenzi we uru rwuri

Yamweretse izi nka z’Inyambo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =

Previous Post

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Next Post

Abanyarwandakazi bane bo mu Ngabo z’u Rwanda barangije muri Kaminuza iri mu zikomeye ku Isi

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyarwandakazi bane bo mu Ngabo z’u Rwanda barangije muri Kaminuza iri mu zikomeye ku Isi

Abanyarwandakazi bane bo mu Ngabo z’u Rwanda barangije muri Kaminuza iri mu zikomeye ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.