Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Huye: Ikigo Nderabuzima kivugwamo ikibazo bw’ubwambuzi cyagize icyo kikivugaho

radiotv10by radiotv10
06/05/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Huye: Ikigo Nderabuzima kivugwamo ikibazo bw’ubwambuzi cyagize icyo kikivugaho
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakoreye akazi ko gucunga umutekano mu Kigo Nderabuzima cya Maraba mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye, bavuga ko bambuwe amafaranga nyuma yuko abakozemo akazi k’amasuku na bo batabaje basaba kwishyurwa ayabo bakoreye.

Aba bakoze akazi ko gucunga umutekano muri iki Kigo Nderabuzima cya Maraba, bavuga ko bishyura nyiri Kompanyi ya Highly Friendship LTD ari we Kubwimana Jean Claude, wabahaye akazi akababwira ko na we atarishyurwa n’Ubuyobozi bw’iki Kigo Nderabuzima.

Habyarimana Modeste wakoreye iyi Kompanyi akaba yarambuwe amafaranga y’amezi atatu, avuga ko ubwo yishyuzaga amafaranga yakoreye, yagiye asiragizwa.

Ati “Tubaza rwiyemezamirimo akatubwira ko na we Ikigo Nderabuzima cya Maraba kitaramwishyura. Ikibazo ni uko n’iyo tubajije Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima na we atubwira ngo tubaze rwiyemezamirimo waduhaye akazi. Badushyira mu gihirahiro.”

Shumbusho Emmanuel  na we ati “Twakoze twizeye ko bazatwishyura  baratwambura, imiryango yacu ubu irashonje, nta mutuelle de sante dufite twari tuzi ko ariho tuzayakura, twanabaza bakadusiragiza.”

Aba baturage bavuga ko iki kibazo bagihuriyeho ari benshi bakoranye ndetse ngo bamwe bahise bahitamo kureka akazi kugira ngo babanze bishyurwe ayo bakoreye kuko babonaga amaze kuba menshi. Ibi byatumye rwiyemezamirimo ashaka abakozi bashya basimbura abo atarishyura.

Kubwimana Jean Claude uhagarariye Kompanyi ya Highly Friendship LTD yakoreshaga aba  baturage, avuga ko icyatumye atishyura aba bakozi, ari uko na we atarishyurwa n’Ikigo Nderabuzima.

Ati “Kugeza kuri iyi saha uku ni ukwezi kwa gatanu ntahembwa n’icyo Kigo Nderabuzima, byatumye abakozi bigumura bareka akazi, biba ngombwa ko nshaka abandi bakozi kugira ngo akazi gakomeze, ariko kugeza ubu nanjye sindahembwa , ubu ndi kugerageza nkishyura abo bashya nahaye akazi ntegereje ko Ikigo Nderabuzima kinyishyura nkishyura abo ba mbere.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Maraba, Munyaneza Emmanuel avuga ko iki kibazo kizwi ariko ko mu gihe kitarenze uku kwezi kizaba cyakemutse.

Ati “Icyo kibazo kiranzwi ndetse hari n’ibyo twumvikanye na rwiyemezamirimo mu rwego rwo kugikemura. Bitarenze uku kwezi kiraba cyacyemutse.”

Abaturage bavuga ko muri iki Kigo Nderabuzima hakunze kugaragara ibi bibazo byo gukoresha abakozi bakamburwa dore ko uretse aba bacunga umutekano muri iki Kigo Nderabuzima no mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, hari abandi bakoraga isuku muri iki Kigo Nderabuzima batakaga kwamburwa amafaranga bakoreye.

Bavuga ko bakunze gusiragizwa kenshi
Barifuza ko bishyurwa bakabona amafaranga yo kwikenuza

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + six =

Previous Post

Karongi: Ubushyamirane bw’abakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bwasize akababaro

Next Post

Polisi y’u Rwanda yageneye ubutumwa abifuza kuyinjiramo inagaragaza ibyo bagomba kuba bujuje

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi y’u Rwanda yageneye ubutumwa abifuza kuyinjiramo inagaragaza ibyo bagomba kuba bujuje

Polisi y’u Rwanda yageneye ubutumwa abifuza kuyinjiramo inagaragaza ibyo bagomba kuba bujuje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.