Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

radiotv10by radiotv10
08/05/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gukora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, aravugwaho guhohotera umugore we wa kabiri, Annette Murava.

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gicurasi 2025 nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwavuze ko akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry wirinze kugira byinshi avuga ku byaha bikurikiranywe kuri Bishop Gafaranga, yavuze ko amakuru arambuye azatangazwa mu gihe gikwiye kuko ubu hakiri gukorwa iperereza ry’ibanze. Dr Murangira yagize ati “ni ‘details’ [amakuru arambuye] z’iperereza amaze kubazwa, tuzababwira ibyaha byose aregwa.”

Amakuru twakuye mu nshuti za hafi z’umuryango wa Bishop Gafaranga n’umugore we Annette Murava bafitanye umwana umwe aho batuye mu Karere ka Bugesera, avuga ko uyu mugabo yari amaze iminsi ahohotera umugore we, ariko ntibijye hanze.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko Bishop Gafaranga yari amaze igihe akubita umugore we, ndetse akamubwira n’amagambo amukomeretsa, ariko ntibifuze ko bijya hanze, kuko umugore we yarenzagaho ngo adashyira hanze iby’urugo rwabo.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Kumukubita byavuyeho noneho atangira kujya ashaka no kumuniga. Ibyo kumuniga rero bijemo, ni bwo Annette yafashe umwanzuro wo kumujyana muri RIB, ajya gutanga ikirego.”

Bishop Gafaranga yari aherutse gutanga ikiganiro kuri YouTube yumvikana mu magambo yo gucika intege, aho yasaga nk’usezera ku Isi, aho abazi amakuru bavuga ko bishobora kuba yarabiterwaga n’ibyo yikekaga ko igihe icyo ari cyo cyose ashobora gutabwa muri yombi.

Bishop Gafaranga na Annette Murava bamaranye imyaka ibiri babana nk’umugore n’umugabo, aho bakoze ubukwe muri Gashyantare 2023 bwavuzweho byinshi kubera uburyo bwabaye mu ibanga rikomeye.

Ni umugore wa kabiri, Bishop Gafaranga yari ashatse nyuma yo gutandukana n’umugore babanye bwa mbere banafitanye umwana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

Next Post

Abishoye mu bujura bw’ibikoresho bifite benshi akamaro bongeye guhagurukirwa

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abishoye mu bujura bw’ibikoresho bifite benshi akamaro bongeye guhagurukirwa

Abishoye mu bujura bw’ibikoresho bifite benshi akamaro bongeye guhagurukirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.