Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
08/05/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Umugabo we Bishop Gafaranga akurikianyweho icyaha cy'ihohotera rishingiye ku gitsina

Share on FacebookShare on Twitter

Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’ mu bikorwa birimo filimi no mu biganiro akunze gutanga, watawe muri yombi, hatangajwe ko akekwaho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uyu mugabo ukunze kugaragara mu biganiro bitambuka ku miyoboro ya YouTube, no muri sinema no mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki Indwi Gicurasi 2025 nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, yatawe muri yombi n’uru rwego kubera ibyo akurikiranyweho.

Ati “RIB yafunze Bishop Gafaranga ubusanzwe witwa Habiyaremye Zacharie. Akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu mugabo ubu afungiye kuri sitasiyo y’uru Rwego rw’Ubugenzacyaha ya Nyamata mu Karere ka Bugesera kugira ngo hakomeze hakorwe iperereza kuri ibi byaha akurikiranyweho.

Nta makuru arambuye yatangajwe kuri ibi byaha bikurikiranywe kuri Bishop Gafaranga n’ikorwa ryabyo, kuko hagikomeje iperereza rizafasha uru Rwego rw’Ubugenzacyaha kumukurikirana.

Bishop Gafaranga ukurikirwa na benshi kubera ibiganiro atanga rimwe na rimwe birimo ibitekerezo byIhariye, mu cyo aherutse kugirana na YouTube Channel yitwa Isimbi TV, hari aho yavuze ko nta gihano Imana yaha umuntu kiruta icyo kumushyira ku Isi, ndetse ko igihe azaba yitabye Imana agasanga aho agiye hameze nko mu Isi, ngo azahita yiyahura.

Uyu mugabo ukunze gushyenga cyane mu biganiro atanga, yavugaga ibi akurikije ibibazo biba muri iyi Si, aho yatanze urugero rwo kuba umuntu yabyara umwana amukunze, ariko yakura akishora mu biyobyabwenge, akajya amushingana ijosi akamutuka, akavuga ko nta gahinda karuka ikintu nk’icyo.

Bishop Gafaranga ubu ari mu maboko ya RIB

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 4 =

Previous Post

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

Next Post

Rwamagana: Ntibumva uko basabwa kugurira Leta imodoka kandi batayirusha amafaranga

Related Posts

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

by radiotv10
11/07/2025
0

Itsinda ry’intumwa 18 ziturutse muri Uganda zoherejwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala, zasuye Polisi y’u Rwanda, zishima ikoranabuhanga ryifashishwa n’uru rwego...

IZIHERUKA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika
IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: Ntibumva uko basabwa kugurira Leta imodoka kandi batayirusha amafaranga

Rwamagana: Ntibumva uko basabwa kugurira Leta imodoka kandi batayirusha amafaranga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.