Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Ingufu REG, ishami rya Rusizi, buravuga ko abazwi ku izina ry’abahigi bagera kuri 12 bibaga ibikoresho by’amashanyarazi birimo intsinga na za mubazi, bamaze gutabwa muri yombi, nyuma yuko hatangijwe ibikorwa byo kubashakisha.
Aba bantu 12 bafashwe ku bufatanye bw’iki Kigo n’inzego z’umutekano, aho abamaze gufatwa bafungiye kuri sitasiyo zitandukanye muri aka Karere ka Rusizi.
Aba bafashwe, barimo n’abagiye bafatanwa ibikoresho nka mubazi, intsinga n’ibindi by’amashanyarazi bibaga, ubundi bakabigurisha ku bandi babikeneye.
Munezero Letitia wo mu Murenge wa Nyakabuye avuga ko yibwe mubazi n’urusinga muri ubu buryo bigatuma we n’izindi ngo 17 babura umuriro.
Agira ati “Baraje bahirika ipoto yasaga nk’ishaje bakata cash power barayitwara ndeste n’urusinga rwa metero 62, ku buryo twamaze icyumweru tudacana.”
Nzayinambaho Jacques uyobora REG ishami rya Rusizi, avuga ko mu byumweru bitatu bishize kugeza ubu hamaze gufatwa abahigi 12 mu Mirenge ya Nyakabuye, Muganza, Gashonga na Gitambi.
Ati “Ni abaturage twita abahigi, baba ari abantu bazi iby’amashanyarazi bagenda biba cash power, intsinga, n’udukoresho twita kipadi tuba turi ku nzu z’abaturage bakabigurisha ku bandi baturage rimwe na rimwe bakabyibiraho n’amashyanyarazi.”
Abaheruka gufatwa mu ijoro ryo ku ya 07 rishyira iya 8 Gicurasi, ni abahigi bagera kuri batanu bo mu Murenge wa Gitambi basanganywe mubazi eshatu ndeste n’ibindi bikoresho birimo ibyifashishwa mu kurira amapoto.
REG yibutsa abaturage ko bagomba kwirinda ababagurisha za mubazi ndeste n’ababakorera amashanyarazi atari abakozi bayo ahubwo bakihutira kuyimenyesha.
Aba baturage 12 bamaze gutabwa muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye, iya Kamembe n’iya Muganza. Mu makuru bamwe muri bo batanze ni uko hari umukozi wa REG bakoranaga.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10