Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwabaye Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda yasuye Urwibutso rwa Gisozi

radiotv10by radiotv10
20/05/2025
in MU RWANDA
0
Uwabaye Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda yasuye Urwibutso rwa Gisozi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Gambia, Hassan Bubacar Jallow wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (TPIR/ICTR) rwakoreraga i Arusha, yasuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Hassan Bubacar Jallow uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gicurasi 2025 nk’uko tubikesha Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Kigali.

Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Kigali, buvuga ko kuri uyu wa Kabiri “Twakiriye Hassan Bubacar Jallow, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Gambia, n’itsinda ayoboye, bunamira inzirakarengane ziruhukiye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Banasura Urwibutso basobanururiwa n’amateka yayo.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Gambia, Hassan Bubacar Jallow; kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi yanahuye na mugenzi we w’u Rwanda, Madamu Domitille Mukantaganzwa wamwakiriye banagirana ibiganiro.

Ubwo Hassan Bubacar Jallow n’itsinda ry’intumwa ayoboye mu ruzinduko rw’iminsi ine barimo mu Rwanda bakirwaga ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, basobanuriwe imikorere y’urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda byumwihariko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya IECMS ryifashishwa mu bikorwa byose byo gutanga ubutabera, aho ubu buryo bworohereje abaturage kubona serivisi z’ubutabera.

Agaruka ku byo Igihugu cyabo cyakwigira ku Rwanda, Hassan Bubacar Jallow yagize ati “Intambwe u Rwanda rugezeho twayigendera tukayigiraho kwifashisha ikoranabuhanga mu gutuma ibirego byihuta kandi ubutabera bagatwangwa byihuse bitanyuze mu Bacamanza ahubwo hakanakoreshwa ubundi buryo bwo gushaka umuti w’amakimbirane hadakoreshejwe inkiko.”

Hassan Bubacar Jallow wabaye Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, rwaburanishije abagize uruhare rukomeye mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze kandi Umuryango Mpuzamahanga waranzwe n’uburangare ubwo mu Rwanda hakorwaga Jenoside, ariko ko imikorere ya ruriya Rukiko, hari isomo yasize.

Bubacar Jallow n’itsinda ayoboye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 13 =

Previous Post

Uwiyita Umuhanuzi mu Rwanda wigeze gutangaza ibyumvikanamo guca igikuba yatawe muri yombi ubugirakabiri

Next Post

Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe adashyira hanze indirimbo azaniye abakunzi be agateye amatsiko

Related Posts

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

by radiotv10
12/01/2026
0

The Minister of Infrastructure announced that drivers of vehicles carrying many passengers such as public transport vehicles and school buses...

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

by radiotv10
12/01/2026
0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko abashoferi b’imodoka zitwara abantu benshi nk’ab’izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’izitwara abanyeshuri, ari bo...

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

by radiotv10
12/01/2026
0

Abasore babiri n’umugabo umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47 bamutegeye mu nzira mu ijoro...

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo...

What emotional intelligence means and why it’s important

What emotional intelligence means and why it’s important

by radiotv10
12/01/2026
0

For a long time, intelligence was measured by grades, IQ scores, and how fast someone could solve problems. But in...

IZIHERUKA

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law
MU RWANDA

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

by radiotv10
12/01/2026
0

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

12/01/2026
Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe adashyira hanze indirimbo azaniye abakunzi be agateye amatsiko

Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe adashyira hanze indirimbo azaniye abakunzi be agateye amatsiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.