Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Gambia, Hassan Bubacar Jallow wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (TPIR/ICTR) rwakoreraga i Arusha, yasuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye.
Hassan Bubacar Jallow uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gicurasi 2025 nk’uko tubikesha Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Kigali.
Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Kigali, buvuga ko kuri uyu wa Kabiri “Twakiriye Hassan Bubacar Jallow, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Gambia, n’itsinda ayoboye, bunamira inzirakarengane ziruhukiye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Banasura Urwibutso basobanururiwa n’amateka yayo.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Gambia, Hassan Bubacar Jallow; kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi yanahuye na mugenzi we w’u Rwanda, Madamu Domitille Mukantaganzwa wamwakiriye banagirana ibiganiro.
Ubwo Hassan Bubacar Jallow n’itsinda ry’intumwa ayoboye mu ruzinduko rw’iminsi ine barimo mu Rwanda bakirwaga ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, basobanuriwe imikorere y’urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda byumwihariko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya IECMS ryifashishwa mu bikorwa byose byo gutanga ubutabera, aho ubu buryo bworohereje abaturage kubona serivisi z’ubutabera.
Agaruka ku byo Igihugu cyabo cyakwigira ku Rwanda, Hassan Bubacar Jallow yagize ati “Intambwe u Rwanda rugezeho twayigendera tukayigiraho kwifashisha ikoranabuhanga mu gutuma ibirego byihuta kandi ubutabera bagatwangwa byihuse bitanyuze mu Bacamanza ahubwo hakanakoreshwa ubundi buryo bwo gushaka umuti w’amakimbirane hadakoreshejwe inkiko.”
Hassan Bubacar Jallow wabaye Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, rwaburanishije abagize uruhare rukomeye mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze kandi Umuryango Mpuzamahanga waranzwe n’uburangare ubwo mu Rwanda hakorwaga Jenoside, ariko ko imikorere ya ruriya Rukiko, hari isomo yasize.


RADIOTV10