Umunyarwandazi Sous Lieutenant Janet Uwamahoro wo mu Ngabo z’u Rwanda, yarangije amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ‘US Coast Guard Academy’ ryo muri Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma y’ibyumweru bitatu abandi Banyarwandakazi bane bo muri RDF barangije amasomo muri iki Gihugu.
Sous Lieutenant Janet Uwamahoro ni umwe mu banyeshuri barangije amasomo ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku nshuro y’ 144 muri iri shuri rya Gisirikare rya United State Coast Guard Academy.
Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, Sous Lieutenant Janet Uwamahoro “Yashyikirijwe impamyabumenyi na Honorable Kristi Noem, Umunyamabanga w’Ishami rishinzwe Umutekano.”
Uyu Munyarwandakazi yarangije amasomo mu ishami ryisumbuye (Magna Cum Laude) mu bijyanye n’Ubushakashatsi n’isesenguramakuru.
Uyu muhango kandi wanitabiriwe na Col Deo Mutabazi, Umujyanama mu by’Umutekano na Gisirikare mu Biro by’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye ku Cyicaro Gikuru cyawo i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Uyu Munyarwandakazi arangije amasomo muri Leta Zunze ubumwe za America, nyuma y’ibyumweru bitatu gusa, abandi Banyarwandakazi bane bo mu Ngabo z’u Rwanda na bo barangije amasomo muri Kaminuza ya Oklahoma Christian University yo muri iki Gihugu mu bijyanye n’ubukanishi.
Aba Banyarwandakazi bo muri RDF barangije amasomo tariki 02 Gicurasi, ni Kamanda Bwiza Dianah, Benegusenga Anita, Ishimwe Teta Cynthia, na Bakareke Urujeni Cynthia, bahawe impamyabuemyi muri Mechanical Engineering, mu muhango icyo gihe witabiriwe n’Uhagarariye inyungu za Gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America, Colonel Raoul Bazatoha.



RADIOTV10