Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri ‘Wisdom School’ ryo mu Karere ka Musanze, basuye polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru cyayo, bagaragarizwa bimwe mu bikorwa by’uru rwego, birimo kuzimya inkongi y’umuriro, ndetse na bo bakora umwitozo wabyo.
Uru rugendoshuri rw’aba bana, rwakozwe n’abanyeshuri biga kuva mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza muri iri rishuri riherereye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.
Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 22 Gicurasi, aba banyeshuri 228, bakiriwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga wari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage; ACP Teddy Ruyenzi.
Aba banyeshuri bakiri bato, basobanuriwe amwe mu mateka ya Polisi y’u Rwanda arimo uko yashinzwe, inshingano zayo n’uko zishyirwa mu bikorwa binyuze mu mashami yayo atandukanye ndetse n’uko yagiye yiyubaka kurushaho mu myaka 25 ishize ishinzwe.
Muri uku kubasobanurira, bagaragarijwe imikorere y’ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, banerekwa bimwe mu bikoresho byifashishwa nk’ibizimyamuriro (fire extinguishers) birimo ibyifashishwa mu kuzimya inkongi zoroheje ndetse n’amakamyo akoreshwa mu kuzima inkongi zikomeye.
Aba bana kandi na bo bakoze umwitozo wo kuzimya inkongi, nyuma basobanurirwa imikorere y’imbwa Polisi yifashisha mu gucunga umutekano by’umwihariko mu gusaka ibiturika ndetse n’ibiyobyabwenge.
Uru rugendo shuri rwakozwe n’aba bana, ruri muri gahunda yatangijwe na Polisi y’u Rwanda, ibinyujije mu ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire & Rescue Brigade), yo guhugura abantu mu ngeri zinyuranye mu rwego rwo guha abantu ubumenyi mu byo gukumira no guhangana n’ingaruka z’inkongi.
Ishami rya Polisi ryifashisha imbwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade) na ryo ryasobanuriwe aba bana, ubu rifite ubushobozi bwo gutahura ahari ibiyobyabwenge n’ibisasu hifashishijwe ubwoko butandukanye bw’imbwa zikorera ahantu hatandukanye harimo; ku mipaka, ku kibuga cy’indege no mu nama cyangwa ibirori bibera mu Gihugu.







RADIOTV10