Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abazi umugabo ukekwaho gukorera umuturanyi we ubugome bamuvuzeho amakuru

radiotv10by radiotv10
05/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Abazi umugabo ukekwaho gukorera umuturanyi we ubugome bamuvuzeho amakuru
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi, hatawe muri yombi umugabo ukekwaho kwirara mu rutoki rw’umuturanyi we agatemamo insina nyinshi, akangiza n’ibitoki byeze, aho abamuzi bavuga ko asanzwe arangwa no kutabanira neza abandi.

Uyu mugabo w’imyaka 32 utuye mu Mudugudu wa Nyenyeri mu Kagari ka Bunyoma mu Murenge wa Karama, yatawe muri yombi ku wa Kabiri tariki 03 Kamena 2025 nyuma yuko muri aka gace hagaragaye ubugome bwakorewe umuturanyi we watemewe intsina 36.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Intyoza.com, avuga ko uyu watawe muri yombi, asanzwe afitanye amakimbirane n’uwo akekwaho gukorera ubu bugome, ashingiye ku kutumvikana ku mbibi z’ubutaka bwabo.

Ubwo ubu bugome bwagaragaraga, abatuye muri aka gace basanze insina 36 z’uyu wabukorewe zatemwe ndetse zirimo n’izifite ibitoki byari bigejeje igihe cyo gusarurwa, ku buryo bemeza ko byakorewe ubugome, kuko uwabitemye atigeze anabijyana wenda bavuge ko byaba ari ubujura, ahubwo ko yabyangije ubundi akigendera.

Nyuma yuko ibi bigaragaye, Inzego zahise zitangira igikorwa cyo gushakisha ukekwaho kubikora, zita muri yombi uyu mugabo w’imyaka 32 ubu ufungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Kayenzi.

Abaturanyi b’uyu ukekwaho guhemukira mugenzi we, bavuga ko asanzwe arangwa n’imyitwarire itanoze, ndetse ko umugore we n’abana be bamuhunze kuko bahoraga mu ntonganya zabaga zazamuwe n’uyu mugabo.

Amakuru y’ifatwa ry’uyu mugabo, yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye wavuze ko yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hatangire gukorwa iperereza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yaboneyeho kuburira abishora mu bikorwa nk’ibi bigize ibyaha, kubireka kuko uru rwego rutazihanganira abakora ibyaha bibangamira abandi.

Ukekwaho ubu bugome ubu ari mu maboko ya RIB
Bimwe mu bitoki yarabyangije asiga bihagaze
Ibindi abitemera hasi arabicoca
Izindi nsina yaratemye arambika hasi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Abakinnyi b’abanyamahanga ba Rayon bari bafite icyo bayitakira baremwe agatima

Next Post

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.