• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abazi umugabo ukekwaho gukorera umuturanyi we ubugome bamuvuzeho amakuru

radiotv10by radiotv10
05/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Abazi umugabo ukekwaho gukorera umuturanyi we ubugome bamuvuzeho amakuru
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi, hatawe muri yombi umugabo ukekwaho kwirara mu rutoki rw’umuturanyi we agatemamo insina nyinshi, akangiza n’ibitoki byeze, aho abamuzi bavuga ko asanzwe arangwa no kutabanira neza abandi.

Uyu mugabo w’imyaka 32 utuye mu Mudugudu wa Nyenyeri mu Kagari ka Bunyoma mu Murenge wa Karama, yatawe muri yombi ku wa Kabiri tariki 03 Kamena 2025 nyuma yuko muri aka gace hagaragaye ubugome bwakorewe umuturanyi we watemewe intsina 36.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Intyoza.com, avuga ko uyu watawe muri yombi, asanzwe afitanye amakimbirane n’uwo akekwaho gukorera ubu bugome, ashingiye ku kutumvikana ku mbibi z’ubutaka bwabo.

Ubwo ubu bugome bwagaragaraga, abatuye muri aka gace basanze insina 36 z’uyu wabukorewe zatemwe ndetse zirimo n’izifite ibitoki byari bigejeje igihe cyo gusarurwa, ku buryo bemeza ko byakorewe ubugome, kuko uwabitemye atigeze anabijyana wenda bavuge ko byaba ari ubujura, ahubwo ko yabyangije ubundi akigendera.

Nyuma yuko ibi bigaragaye, Inzego zahise zitangira igikorwa cyo gushakisha ukekwaho kubikora, zita muri yombi uyu mugabo w’imyaka 32 ubu ufungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Kayenzi.

Abaturanyi b’uyu ukekwaho guhemukira mugenzi we, bavuga ko asanzwe arangwa n’imyitwarire itanoze, ndetse ko umugore we n’abana be bamuhunze kuko bahoraga mu ntonganya zabaga zazamuwe n’uyu mugabo.

Amakuru y’ifatwa ry’uyu mugabo, yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye wavuze ko yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hatangire gukorwa iperereza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yaboneyeho kuburira abishora mu bikorwa nk’ibi bigize ibyaha, kubireka kuko uru rwego rutazihanganira abakora ibyaha bibangamira abandi.

Ukekwaho ubu bugome ubu ari mu maboko ya RIB
Bimwe mu bitoki yarabyangije asiga bihagaze
Ibindi abitemera hasi arabicoca
Izindi nsina yaratemye arambika hasi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 18 =

Previous Post

Abakinnyi b’abanyamahanga ba Rayon bari bafite icyo bayitakira baremwe agatima

Next Post

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.