Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
09/06/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Amakipe azahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga APR FC na Rayon Sports, yatanze andi kujya ku isoko ryo kugura abakinnyi nubwo ritarafungura mu buryo bwemewe n’amategeko.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA yateganyije ko muri uyu mwaka amakipe yo mu Rwanda azemererwa kugura abakinnyi hagati ya tariki 10 Kamena na tariki 30 Kanama 2025.

Nubwo amakipe yo mu Rwanda azemererwa gutangira kwandikisha abakinnyi bashya ku wa Kabiri w’iki cyumweru ariko Rayon Sports yamaze gutangaza ko yasinyishije umukinnyi wa mbere mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino 2025-26 kare.

Ni myugariro w’ibumoso Michel Prince Musore w’imyaka 26 wakinaga muri Vital’O FC y’i Burundi, usanzwe anakinira Ikipe y’Igihugu y’u Burundi (Intamba ku rugamba), yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri. Bivugwa ko yaguzwe miliyoni 10 Frw, akazajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi.

Yabaye uwa mbere utangajwe n’ikipe ko yasinye, ariko Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup hari abandi bakinnyi bamaze kumvikana na yo barimo Umunyekongo, Mosengo Tansele wakiniraga Kiyovu Sports, na Chris Rushema wakiniraga Mukura VS.

Mucyeba wa Rayon Sports ari we APR FC yegukanye ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda muri mwaka w’imikino dusoje wa 2024-2025, na we ntasinziriye. Iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda ntiratangaza ku mugaragaro ko yasinyishije umukinnyi, gusa amakuru agera kuri RADIOTV10 ni uko izi mpera z’icyumweru zisize isinyishije abakinnyi batatu b’Abanyarwanda.

Abo bakinnyi ni Hadji Iraguha, rutahizamu usatira aca ku mpande wari umaze imyaka ine akinira Rayon Sports, Hakim Bugingo ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports na Pacifique Ngaboyisonga wakiniraga Police FC hagati mu kibuga.

Aba bakinnyi bivugwa ko batanzweho miliyoni 75 Frw uko ari batatu babaye intangiriro kuko APR FC irateganya kurema isoko mpuzamahanga ikazana abakinnyi b’amazina akomeye muri Afurika kuko ifite intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions League uyu mwaka.

Nubwo APR FC ikomeje gusinyisha mu ibanga rikomeye ariko, ntabwo irabona umutoza uzayitoza uyu mwaka kuko yatandukanye n’uwari umutoza wayo, Umunya-Serbia Darko Novic mu kwezi gushize. Abatoza bifuzwa muri iyi kipe bakomeje kuganirizwa n’ubuyobozi bwayo ariko nta mwanzuro urafatwa.

Biteganyijwe ko aya makipe yombi azasohokera u Rwanda azatangira imyitozo tariki 23 Kamena 2025.

Hadji Iraguha na Hakim Bugingo bakiniraga Rayon Sports bageze muri APR FC
Umukinnyo wo hagati w’Amavubi ya CHAN Pacifique Ngabonziza yateye umugongo Police FC ajya muri APR FC
Prince Michel Musore yabimburiye abandi atangazwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Roben NGABO
RAIDIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − sixteen =

Previous Post

Abahanzi Nyarwanda babiri bavuzweho urukundo bagiye guhurira mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko

Next Post

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.