Monday, July 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
09/06/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Amakipe azahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga APR FC na Rayon Sports, yatanze andi kujya ku isoko ryo kugura abakinnyi nubwo ritarafungura mu buryo bwemewe n’amategeko.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA yateganyije ko muri uyu mwaka amakipe yo mu Rwanda azemererwa kugura abakinnyi hagati ya tariki 10 Kamena na tariki 30 Kanama 2025.

Nubwo amakipe yo mu Rwanda azemererwa gutangira kwandikisha abakinnyi bashya ku wa Kabiri w’iki cyumweru ariko Rayon Sports yamaze gutangaza ko yasinyishije umukinnyi wa mbere mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino 2025-26 kare.

Ni myugariro w’ibumoso Michel Prince Musore w’imyaka 26 wakinaga muri Vital’O FC y’i Burundi, usanzwe anakinira Ikipe y’Igihugu y’u Burundi (Intamba ku rugamba), yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri. Bivugwa ko yaguzwe miliyoni 10 Frw, akazajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi.

Yabaye uwa mbere utangajwe n’ikipe ko yasinye, ariko Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup hari abandi bakinnyi bamaze kumvikana na yo barimo Umunyekongo, Mosengo Tansele wakiniraga Kiyovu Sports, na Chris Rushema wakiniraga Mukura VS.

Mucyeba wa Rayon Sports ari we APR FC yegukanye ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda muri mwaka w’imikino dusoje wa 2024-2025, na we ntasinziriye. Iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda ntiratangaza ku mugaragaro ko yasinyishije umukinnyi, gusa amakuru agera kuri RADIOTV10 ni uko izi mpera z’icyumweru zisize isinyishije abakinnyi batatu b’Abanyarwanda.

Abo bakinnyi ni Hadji Iraguha, rutahizamu usatira aca ku mpande wari umaze imyaka ine akinira Rayon Sports, Hakim Bugingo ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports na Pacifique Ngaboyisonga wakiniraga Police FC hagati mu kibuga.

Aba bakinnyi bivugwa ko batanzweho miliyoni 75 Frw uko ari batatu babaye intangiriro kuko APR FC irateganya kurema isoko mpuzamahanga ikazana abakinnyi b’amazina akomeye muri Afurika kuko ifite intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions League uyu mwaka.

Nubwo APR FC ikomeje gusinyisha mu ibanga rikomeye ariko, ntabwo irabona umutoza uzayitoza uyu mwaka kuko yatandukanye n’uwari umutoza wayo, Umunya-Serbia Darko Novic mu kwezi gushize. Abatoza bifuzwa muri iyi kipe bakomeje kuganirizwa n’ubuyobozi bwayo ariko nta mwanzuro urafatwa.

Biteganyijwe ko aya makipe yombi azasohokera u Rwanda azatangira imyitozo tariki 23 Kamena 2025.

Hadji Iraguha na Hakim Bugingo bakiniraga Rayon Sports bageze muri APR FC
Umukinnyo wo hagati w’Amavubi ya CHAN Pacifique Ngabonziza yateye umugongo Police FC ajya muri APR FC
Prince Michel Musore yabimburiye abandi atangazwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Roben NGABO
RAIDIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Abahanzi Nyarwanda babiri bavuzweho urukundo bagiye guhurira mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko

Next Post

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Related Posts

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

by radiotv10
24/07/2025
0

Claude Niyomugabo, myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC anabereye kapiteni, ari mu biganiro na Simba Sports Club yo muri...

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

by radiotv10
24/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura igaruka rya Shampiyona ndetse no kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, irerekana...

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

by radiotv10
23/07/2025
0

Umutoza mushya wa SC Kiyovu, Haringingo Francis Christian aratangiza imyitozo itegura umwaka w'imikino 2025-2026 kuri iyi kipe yahise ininjiza Amiss...

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

by radiotv10
23/07/2025
0

Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y'umwaka utaha w'imikino, aho mu makipe yifuza gukina na yo imikino ya gicuti harimo...

IZIHERUKA

Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

by radiotv10
28/07/2025
0

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

28/07/2025
Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

28/07/2025
AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

28/07/2025
Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

28/07/2025
Do young Rwandans really understand financial independence?

Do young Rwandans really understand financial independence?

28/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.