Monday, April 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

radiotv10by radiotv10
09/06/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bataka imibereho mibi baterwa no gukoresha amazi y’ibishanga kubera ko begerejwe amazi meza ariko bakaba batayabona.

Bamwe muri aba baturage bo mu Kagari ka Rubona mu murenge wa Nyamyumba, bagaragaza ko bamaze imyaka isaga ibiri bishimiye ko begerejwe amazi meza ariko ngo akaba atabageraho nk’uko babisobanura.

Ntawubaraye Pascal ati “Hari umushinga witwa Mbona watubwiye ko utuzaniye amazi ariko bubatse ibigega, bashyiramo amatiyo gusa ntabwo tubona amazi. Aza rimwe na rimwe kuko akenshi baba bayohereje mu birombe by’amabuye y’agaciro.”

Yamfashije Colette ati “Ugiye no kuri ariya marobine yose wasanga nta mazi arimo, nta n’aherukamo.”

Habiyaremye Fabien ati “Muri iki gihe cy’iki [impeshyi] buriya turagatoye kuko twaherutse tuyabona nk’ukwezi kumwe ubundi amazi turagenda turayabura neza neza.”

Bakomeza bagaragaza ko mu rwego rwo kwirwanaho ngo bibasaba kujya kuvoma mu bishanga kugira ngo babone amazi bakoresha mu ngo zabo nyamara badahwema kugaragariza iki kibazo inzego zibishinzwe.

Habiyaremye Fabien ati “Ubu dutunzwe n’utuzi two ku gihiha dutega ku dusoko kandi na ho ni kure kugerayo bisaba nk’igihe cy’isaha yose hamwe no kugaruka n’inkamasaha atatu.”

Barawigira james ati “Aya mazi tuyavoma kubera ko tuba twabuze ayandi, twavugishije WASAC ngo badukemurire ikibazo cyo kutabona amazi ariko twarategereje turaheba.”

Gusa haba ikibazo cy’amazi begerejwe ariko bakaba batayabona kimwe no gukoresha amazi yo mu bishanga, aba baturage bagaragaza ko byose bibagiraho ingaruka bityo bagatabaza.

Ntawubaraye Pascal ati “Njye byarampombeje cyane kuko nagurishije amatungo nari mfite kugira ngo nzane amazi ariko urabona ko n’izi nzu zose zikinze kuko umuntu aza kuyikodesha yabona nta mazi agahita yigendera.”

Icyimanimpaye Thacienne ati “Njye nshinzwe imibereho myiza mu Mudugudu ariko nyine usanga abana bararwaye inzoka kubera kunywa amazi mabi, bambaye imyenda isa nabi kandi bikadindiza imyigire y’abana bamwe na bamwe”

Umukozi ushinzwe Amazi, Isuku n’Isukura mu Karere ka Rubavu bwana Abayisenga Aime Samuel, yavuze ko iki kibazo kizwi ndetse ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC ishami rya Rubavu bari kugishakira igisubizo ku buryo bitarenze mu kwezi kwa gutaha kwa Nyakanga abo baturage bazaba bafite amazi meza.

Ati “Amazi yagiye agabanuka kubera ubwiyongere bw’abaturage ariko tumaze iminsi turi kubikoraho, isesengura na WASAC ishami rya Rubavu rero hari ahantu twasanze hagomba gushyirwa amavane ku buryo noneho isaranganya ry’amazi ryagenda neza kandi ndakeka ko bitarenze ukwezi kwa gatandatu tuzaba tubirangije.”

Akomeza agaragaza ko ibivugwa n’abaturage ko ayo mazi yaba yoherezwa mu birombe by’amabuye y’agaciro atari ukuri n’ubwo ngo byigeze kubaho ariko ko byahagaze ahubwo hakaba hari ikibazo cy’abaturage b’uturere twa Rutsiro na Rubavu duhuriye ku ku muyoboro wa Mbona utanga amazi muri ako gace bafatiraga amazi ku muyoboro mugari kandi bitemewe kimwe n’ubwiyongere bw’abaturage ngo butuma abayakenera baba benshi kuruta ubushobozi bw’umuyoboro.

Bari babahaye amazi meza ariko yahise agenda nka nyomberi
Hari hanashyizwe ibigega
Ubu bongeye kuvoma ibishanga

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + fifteen =

Previous Post

Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

Next Post

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

Related Posts

13/04/1994: Ahari ahantu hatagatifu hakomeje gutinyukwa n’abicanyi,…Ibyaranze itariki nk’iyi

13/04/1994: Ahari ahantu hatagatifu hakomeje gutinyukwa n’abicanyi,…Ibyaranze itariki nk’iyi

by radiotv10
13/04/2026
0

Tariki 13 Mata 1994, umunsi uremeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, waranzwe n’iyicwa ry’Abatutsi ryakorewe ahiganjemo muri za Kiliziya zafatwaga nk’inzu...

Rusizi: Ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi biciwe mu rusengero rwa ADEPR bari bahungiyemo bizeye ko ntawatinyuka kahabicira

Rusizi: Ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi biciwe mu rusengero rwa ADEPR bari bahungiyemo bizeye ko ntawatinyuka kahabicira

by radiotv10
13/04/2026
0

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaturage bo mu Murenge wa Giheke mu cyahoze...

Keeping History Honest: Why Rwandan Youth Must Speak Up

Keeping History Honest: Why Rwandan Youth Must Speak Up

by radiotv10
13/04/2026
0

Every year, during the commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi, Rwanda pauses to remember, reflect, and honor the...

12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

by radiotv10
12/04/2026
0

Tariki 12 Mata 1994, yakomeje kuba umunsi mubi ku Batutsi bariho bakorerwa Jenoside yari igeze ku munsi wa gatandatu, aho...

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

by radiotv10
11/04/2026
0

Tariki 11 Mata 1994 wari umunsi wa gatanu wa Jenoside yakorewe Abatutsi, uri mu minsi ikomeye muri aya mateka ashaririye,...

IZIHERUKA

Igisubizo Papa Leo XIV yahaye Trump wamuvuzeho amagambo amwibasira
AMAHANGA

Igisubizo Papa Leo XIV yahaye Trump wamuvuzeho amagambo amwibasira

by radiotv10
13/04/2026
0

Eng.-Latest Update on AFC/M23 and DR Congo Government’s First Talks in Europe

Eng.-Latest Update on AFC/M23 and DR Congo Government’s First Talks in Europe

13/04/2026
Amakuru avugwa ku biganiro hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo bibera bwa mbere i Burayi

Amakuru avugwa ku biganiro hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo bibera bwa mbere i Burayi

13/04/2026
13/04/1994: Ahari ahantu hatagatifu hakomeje gutinyukwa n’abicanyi,…Ibyaranze itariki nk’iyi

13/04/1994: Ahari ahantu hatagatifu hakomeje gutinyukwa n’abicanyi,…Ibyaranze itariki nk’iyi

13/04/2026
Rusizi: Ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi biciwe mu rusengero rwa ADEPR bari bahungiyemo bizeye ko ntawatinyuka kahabicira

Rusizi: Ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi biciwe mu rusengero rwa ADEPR bari bahungiyemo bizeye ko ntawatinyuka kahabicira

13/04/2026
Ubutumwa bw’abahanzi Bruce Melodie na The Ben nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside no gusobanurirwa amateka

Ubutumwa bw’abahanzi Bruce Melodie na The Ben nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside no gusobanurirwa amateka

13/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo Papa Leo XIV yahaye Trump wamuvuzeho amagambo amwibasira

Eng.-Latest Update on AFC/M23 and DR Congo Government’s First Talks in Europe

Amakuru avugwa ku biganiro hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo bibera bwa mbere i Burayi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.