Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

radiotv10by radiotv10
09/06/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bataka imibereho mibi baterwa no gukoresha amazi y’ibishanga kubera ko begerejwe amazi meza ariko bakaba batayabona.

Bamwe muri aba baturage bo mu Kagari ka Rubona mu murenge wa Nyamyumba, bagaragaza ko bamaze imyaka isaga ibiri bishimiye ko begerejwe amazi meza ariko ngo akaba atabageraho nk’uko babisobanura.

Ntawubaraye Pascal ati “Hari umushinga witwa Mbona watubwiye ko utuzaniye amazi ariko bubatse ibigega, bashyiramo amatiyo gusa ntabwo tubona amazi. Aza rimwe na rimwe kuko akenshi baba bayohereje mu birombe by’amabuye y’agaciro.”

Yamfashije Colette ati “Ugiye no kuri ariya marobine yose wasanga nta mazi arimo, nta n’aherukamo.”

Habiyaremye Fabien ati “Muri iki gihe cy’iki [impeshyi] buriya turagatoye kuko twaherutse tuyabona nk’ukwezi kumwe ubundi amazi turagenda turayabura neza neza.”

Bakomeza bagaragaza ko mu rwego rwo kwirwanaho ngo bibasaba kujya kuvoma mu bishanga kugira ngo babone amazi bakoresha mu ngo zabo nyamara badahwema kugaragariza iki kibazo inzego zibishinzwe.

Habiyaremye Fabien ati “Ubu dutunzwe n’utuzi two ku gihiha dutega ku dusoko kandi na ho ni kure kugerayo bisaba nk’igihe cy’isaha yose hamwe no kugaruka n’inkamasaha atatu.”

Barawigira james ati “Aya mazi tuyavoma kubera ko tuba twabuze ayandi, twavugishije WASAC ngo badukemurire ikibazo cyo kutabona amazi ariko twarategereje turaheba.”

Gusa haba ikibazo cy’amazi begerejwe ariko bakaba batayabona kimwe no gukoresha amazi yo mu bishanga, aba baturage bagaragaza ko byose bibagiraho ingaruka bityo bagatabaza.

Ntawubaraye Pascal ati “Njye byarampombeje cyane kuko nagurishije amatungo nari mfite kugira ngo nzane amazi ariko urabona ko n’izi nzu zose zikinze kuko umuntu aza kuyikodesha yabona nta mazi agahita yigendera.”

Icyimanimpaye Thacienne ati “Njye nshinzwe imibereho myiza mu Mudugudu ariko nyine usanga abana bararwaye inzoka kubera kunywa amazi mabi, bambaye imyenda isa nabi kandi bikadindiza imyigire y’abana bamwe na bamwe”

Umukozi ushinzwe Amazi, Isuku n’Isukura mu Karere ka Rubavu bwana Abayisenga Aime Samuel, yavuze ko iki kibazo kizwi ndetse ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC ishami rya Rubavu bari kugishakira igisubizo ku buryo bitarenze mu kwezi kwa gutaha kwa Nyakanga abo baturage bazaba bafite amazi meza.

Ati “Amazi yagiye agabanuka kubera ubwiyongere bw’abaturage ariko tumaze iminsi turi kubikoraho, isesengura na WASAC ishami rya Rubavu rero hari ahantu twasanze hagomba gushyirwa amavane ku buryo noneho isaranganya ry’amazi ryagenda neza kandi ndakeka ko bitarenze ukwezi kwa gatandatu tuzaba tubirangije.”

Akomeza agaragaza ko ibivugwa n’abaturage ko ayo mazi yaba yoherezwa mu birombe by’amabuye y’agaciro atari ukuri n’ubwo ngo byigeze kubaho ariko ko byahagaze ahubwo hakaba hari ikibazo cy’abaturage b’uturere twa Rutsiro na Rubavu duhuriye ku ku muyoboro wa Mbona utanga amazi muri ako gace bafatiraga amazi ku muyoboro mugari kandi bitemewe kimwe n’ubwiyongere bw’abaturage ngo butuma abayakenera baba benshi kuruta ubushobozi bw’umuyoboro.

Bari babahaye amazi meza ariko yahise agenda nka nyomberi
Hari hanashyizwe ibigega
Ubu bongeye kuvoma ibishanga

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + seventeen =

Previous Post

Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

Next Post

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

Related Posts

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Uruganda rutanganya inzoga ruherereye mu Muerenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, rwari rwarahawe uruhushya rwo gukoresha ibitoki mu gutunganya...

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo Bideri, akaba umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, uherutse kwitabira Imana muri Kenya aho yabaga, byemejwe ko azashyingurwa...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

by radiotv10
05/11/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo Bideri, the daughter of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda, has passed away in Kenya,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho gusambanya mu bihe bitandukanye umwana we w’imyaka itandatu, yemera...

IZIHERUKA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge
MU RWANDA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

05/11/2025
Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.