Thursday, June 12, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Impanuro zahawe Abapolisi b’u Rwanda bagiye gusimbura abandi b’itsinda ririnda abayobozi bakuru muri Centrafrique

radiotv10by radiotv10
10/06/2025
in MU RWANDA
0
Impanuro zahawe Abapolisi b’u Rwanda bagiye gusimbura abandi b’itsinda ririnda abayobozi bakuru muri Centrafrique
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP Vincent Sano, yasabye abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique kuzarangwa n’ubunyamwuga, bakibuka ko bagiye bahagarariye Igihugu cyabo, bityo ko bakwiye kuzagihesha ishema.

Ni ubutumwa bwahawe aba bapolisi 140 kuri uyu wa Mbere tariki 09 Kamena 2025, aho iri tsinda rya RWAPSU I-10, riyobowe na SSP James Karasi, rizajya gusimbura bagenzi babo bamaze umwaka i Bangui muri Repubukika ya Centrafrique.

DIGP Vincent Sano yabasabye kuzarangwa n’imyiwarire iboneye kandi ko nta rwitwazo bafite rwo kutazuza inshingano zabo, kuko bafite byose bizabibafashamo.

Ati “Mwagaragaje ko mwiteguye, byiyongera ku kuba mufite ibikoresho bihagije n’ubushake bwo gushyira mu bikorwa inshingano. Murasabwa gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga. Ntimuzibagirwe ko muhagarariye Igihugu, muharanire kugihesha ishema, mugaragaze indangagaciro, kuba ba Ambasaderi b’amahoro n’ubunyangamugayo nk’umuco ubaranga.”

Yabibukije kandi ko abo bagiye gusimbura na bo bitwaye neza, bityo ko badakwiye kuzabatenguha, ahubwo ko bazatera ikirenge mu cyabo, bagakomeza ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubaka imibanire myiza na bo no gukorana neza n’izindi nzego z’umutekano z’imbere mu Gihugu bagiyemo.

Kuva mu mwaka wa 2014, nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Santrafurika, aho kuri ubu rufite imitwe ine y’abapolisi bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu, ari byo; Bangui, Bangassou na Kaga Bandoro.

Umutwe RWAPSU ushinzwe by’umwihariko gucunga umutekano w’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’ubutabera, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije ndetse n’umuyobozi w’Ishami rya Polisi ya MINUSCA.

Aba bapolisi basabwe kuzakorana ubunyamwuga buhagije
DIGP Vincent Sano yasabye aba bapolisi kuzitwara neza bagahesha ishema u Rwanda rwabibarutse

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku cyatumye u Rwanda rwivana burundu mu Muryango ‘ECCAS’ rwari ruhuriyemo na Congo

Next Post

Nyanza: Hari abavuga ko babakoreye ibisa no kubanopfesha ku gikorwa cy’amajyambere

Related Posts

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

by radiotv10
12/06/2025
0

Umwana w’imyaka icyenda (9) wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wavutse afite ibitsina bibiri, byamusibiye amayira ku...

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
12/06/2025
0

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zitegerejwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America...

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

by radiotv10
12/06/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti ‘Rwanda FDA’ cyatangaje ko cyatahuye imiti y’ibinini itemewe yitwa ‘Relief’, gihita kiyihagarika ku isoko...

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we akananwa akagaca akoresheje ibitamenyerewe ku bagabo

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we akananwa akagaca akoresheje ibitamenyerewe ku bagabo

by radiotv10
11/06/2025
0

Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Gatsibo, ari gushakishwa akekwaho gukomeretsa umugore we yarumye...

IZIHERUKA

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara
AMAHANGA

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

by radiotv10
12/06/2025
0

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

12/06/2025
Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

12/06/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

12/06/2025
Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

12/06/2025
Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

12/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyanza: Hari abavuga ko babakoreye ibisa no kubanopfesha ku gikorwa cy’amajyambere

Nyanza: Hari abavuga ko babakoreye ibisa no kubanopfesha ku gikorwa cy’amajyambere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.