Uwahoze ari Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Afurika, Tibor Nagy yatangaje ko kuba u Rwanda rwivanye mu Muryango wa ECCAS, nta gihombo gifatika u Rwanda byarugiraho, kuko n’ubusanzwe uyu Muryango ugirira akamaro kadashamaje Ibihugu bicye.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yikuye muri uyu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS).
U Rwanda rwavuze ko rwafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko uyu Muryango wabaye igikoresho cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kurwanya u Rwanda.
Tibor Nagy wahoze ari Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Afurika, wanabaye Ambasaderi w’iki Gihugu cye muri Ethiopia na Guinea, agira icyo avuga kuri iki cyemezo cyafashwe n’u Rwandal yavuze ko nta gihombo ruzabigiraho.
Yagize ati “Kuba u Rwanda rwivanye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS), nta gihombo Kinini bizarugiraho nk’Igihugu.”
Iyi nzobere muri Dipolomasi y’Umunyamerika, ikomeza ivuga ko n’ubusanzwe uyu Muryango nta nyungu nyinshi ugirira Ibihugu biwuhuriyemo, ku buryo kuba hari icyawuvamo ngo bikigireho ingaruka.
Ati “ECCAS n’ubusanzwe nta mbaraga ifitiye akarere ka Afurika ngo igirire ibyo ikora byinshi uretse gukora inama.”
Uyu munyapolitiki kandi yavuze kimwe n’uyu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS), na wo nta kinini uzahomba kubaho udafite u Rwanda.
RADIOTV10