Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa bw’Umunyamerika w’inararibonye ku bakeka ko kuva muri ECCAS k’u Rwanda ari igihombo

radiotv10by radiotv10
10/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
Ubutumwa bw’Umunyamerika w’inararibonye ku bakeka ko kuva muri ECCAS k’u Rwanda ari igihombo
Share on FacebookShare on Twitter

Uwahoze ari Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Afurika, Tibor Nagy yatangaje ko kuba u Rwanda rwivanye mu Muryango wa ECCAS, nta gihombo gifatika u Rwanda byarugiraho, kuko n’ubusanzwe uyu Muryango ugirira akamaro kadashamaje Ibihugu bicye.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yikuye muri uyu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS).

U Rwanda rwavuze ko rwafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko uyu Muryango wabaye igikoresho cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kurwanya u Rwanda.

Tibor Nagy wahoze ari Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Afurika, wanabaye Ambasaderi w’iki Gihugu cye muri Ethiopia na Guinea, agira icyo avuga kuri iki cyemezo cyafashwe n’u Rwandal yavuze ko nta gihombo ruzabigiraho.

Yagize ati “Kuba u Rwanda rwivanye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS), nta gihombo Kinini bizarugiraho nk’Igihugu.”

Iyi nzobere muri Dipolomasi y’Umunyamerika, ikomeza ivuga ko n’ubusanzwe uyu Muryango nta nyungu nyinshi ugirira Ibihugu biwuhuriyemo, ku buryo kuba hari icyawuvamo ngo bikigireho ingaruka.

Ati “ECCAS n’ubusanzwe nta mbaraga ifitiye akarere ka Afurika ngo igirire ibyo ikora byinshi uretse gukora inama.”

Uyu munyapolitiki kandi yavuze kimwe n’uyu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS), na wo nta kinini uzahomba kubaho udafite u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − five =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Next Post

U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
1

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika

U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.