Friday, June 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uregwa kuriganya abantu 500 miliyari 13Frw yasobanuriye Urukiko impamvu yifuza kurekurwa n’umusaruro byatanga

radiotv10by radiotv10
11/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uregwa kuriganya abantu 500 miliyari 13Frw yasobanuriye Urukiko impamvu yifuza kurekurwa n’umusaruro byatanga
Share on FacebookShare on Twitter

Sezisoni Manzi Davis uregwa kuriganya abantu barenga 500 miliyari 13 Frw, yasabye Urukiko kurekurwa agakurikiranwa ari hanze kugira ngo na we abashe gukurikirana arenga miliyoni 2 USD afitiwe n’ikigo yakoranaga na cyo, kugira ngo abashe kwishyura abo afitiye umwenda.

Ni mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Sezisoni Manzi Davis ukurikiranyweho kuriganya abantu ziriya miliyari binyuze mu kigo cya ’Billion Traders FX’gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet, yavuze ko hari amafaranga  akiri muri konti z’ikigo bakoranaga ubucuruzi IC Market.

Yasabye Urukiko kurekurwa agakurikirana Miliyoni 2,3 USD yaheze mu kigo cyo hanze bakoranaga ubwo bucuruzi cya IC Market, kugira ngo yishyure abo abereyemo imyenda.

Kuri iyi ngingo, umushinjacyaha yavuze ko hakenewe ikigaragaraza niba koko ayo mafaranga ahari kuko bitizewe ko yaba ahari.

Uwunganira mu mategeko Manzi, yavuze ko hari umunyamategeko wagiye gukurikirana aya mafaranga mu gihugu cya Seychelle ariko aza ntayo afite, icyakora ubuyobozi bwa ICE Market bumubwira ko bugiye kumubarira ingano y’ayo bumufitiye bityo ko yizeye ko ahari kuko ngo iyo aba adahari bari kumuhakanira.

Yerekanye ibaruwa yandikiye RIB asaba ko yakurirwaho itambamira ry’ayo mafaranga kuri konti ye kugira ngo ayakurikirane yishyure abo abereyemo imyenda.

Manzi yagaragarije urukiko ko umuryango we wateranyije Miliyoni 30 Frw zishyurwa abantu batanu bityo ko bitanga icyizere cy’uko arekuwe yashaka n’andi mafaranga akishyura abasigaye.

Abunganira mu mategeko abaregera indishyi, bavuze ko umugore we na we yanditse kuri iyo kampani ya Billion Traders FX ku buryo na we yakurikirana ayo mafaranga akayishyura.

Manzi yavuze ko atari kampani ahubwo ari Entreprise imwanditseho ndetse ko ari we ufite ububasha bwo kubona ayo mafaranga bitewe nuko ari we wayacuruzaga.

Mu mikorere y’ubucuruzi bw’ikigo ya Billion Traders, amafaranga yanyuraga kuri konti ya Manzi Davis yo muri Equity, agakomeza muri BNR akagera kuri konti z’umushoramari wo hanze muri Seyshelle akayacuruza ku isoko mpuzamahanga yarangiza inyungu zikagaruka zinyuze mu nzira amafaranga yanyuzemo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yahawe umwanya ungana n’amezi umunani mbere yo gufungwa kugira ngo agaruze amafaranga ariko ntagaragaze ubushake bwo kuyishyura.

Umwunganizi we mu mategeko yavuze ko mu bihe bitandukanye ubwo RIB yagerageza kuba yakura itambamira muri konti ye hazaga amafaranga akayishyura abakiliya be.

Manzi yasobanuye ku nkomoka kuba muri Miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda yacuruje nta mutungo umwanditseho ko yashakaga kwagura ishoramari rye.

Yatanze urugero rw’uko niba “Miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda zacuruzwa Miliyoni eshanu ku munsi, kubera iki nagura inzu iri bumpe miliyoni eshatu ku kwezi?”

Abunganira mu mategeko abaregera indishyi basaba ko ubusabe bwe bwateshwa agaciro kuko babibonamo nko gutinza urubanza.

Ubushinjacyaha burega Manzi Sezisoni ibyaha bitatu; icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko n’icyaha cy’iyezandonke. Umwanzuro w’Urukiko uzatangazwa tariki 19 Kamena 2025.

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + seventeen =

Previous Post

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa barindagamo abayobozi bakuru muri Centrafrique bagaragaje ibindi bakoze

Next Post

Nyuma y’ubushyamirane hagati ya Trump na Elon Musk umwe yagaragaje guca bugufi

Related Posts

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

by radiotv10
13/06/2025
0

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, yahamijwe ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku byo yatangazaga ku byamamare birimo gutangaza amakuru y’ibihuha,...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

by radiotv10
13/06/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 wa miliyari 7 032 Frw, ugaragaza ubwiyongere...

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

IZIHERUKA

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa
MU RWANDA

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

by radiotv10
13/06/2025
0

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

13/06/2025
Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

13/06/2025
Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

13/06/2025
Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

13/06/2025
Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’ubushyamirane hagati ya Trump na Elon Musk umwe yagaragaje guca bugufi

Nyuma y’ubushyamirane hagati ya Trump na Elon Musk umwe yagaragaje guca bugufi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.