• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa barindagamo abayobozi bakuru muri Centrafrique bagaragaje ibindi bakoze

radiotv10by radiotv10
11/06/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa barindagamo abayobozi bakuru muri Centrafrique bagaragaje ibindi bakoze
Share on FacebookShare on Twitter

CSP Ildephonse Rutagambwa, Umuyobozi w’abapolisi 140 bari bagize itsinda RWAPSU1-9 ryari mu butumwa muri Repubulika ya Centrafrique, ubwo bageraga mu Rwanda, yavuze ko uretse inshingano zo kurinda abayobozi bakuru, banakoze ibikorwa biteza imbere abaturage ba kiriya Gihugu.

CSP Ildephonse Rutagambwa yabitangaje ubwo iri tsinda ryageraga mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Kamena 2025, nyuma yo gusimburwa n’itsinda RWAPSU1-10 ryageze muri Centrafrique mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Umutwe RWAPSU ushinzwe by’umwihariko gucunga umutekano w’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’ubutabera, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije ndetse n’umuyobozi w’Ishami rya Polisi ya MINUSCA.

Umuyobozi w’iri tsinda RWAPSU1-9, CSP Ildephonse yavuze ko uretse kuzuza inshingano zo kurindira umutekano z’aba bayobozi bakuru, banakoze ibikorwa bizamura imibereho y’abaturage.

Yagize ati “Uretse inshingano nyamukuru twari dufite zo gucungira umutekano abayobozi Bakuru b’Igihugu n’ab’Umuryango w’Abibumbye, twagiye dukora n’ibikorwa byo gufasha mu mibereho myiza y’abaturage birimo umuganda, gutanga amaraso ku bushake, guha imiti abaturage batishoboye ku buntu no kubagezaho amazi meza yo kwifashisha mu bikorwa by’isuku.”

CP Yahya Kamunuga, uyobora Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro (PSO), waherekeje Abapolisi basimbuye aba, yanahaye ikaze abarangije ubutumwa bwabo.

Uretse iri tsinda RWAPSU, rikorera i Bangui mu murwa mukuru, hari andi matsinda 3 y’Abapolisi b’u Rwanda muri iki Gihugu bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu ariyo; RWAFPU-1 na ryo rikorera i Bangui, itsinda RWAFPU-2 rikorera ahitwa Kaga Bandoro mu bilometero bisaga 300 uvuye Bangui, na RWAFPU-3 rikorera ahitwa Bangassou mu bilometero 725 uvuye mu murwa mukuru.

Aba Bapolisi bakiriwe mu Rwanda bavuye muri Centrafrique

Basimbuwe na bagenzi babo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwitabiriye inama yiga ku mutekano muri Afurika

Next Post

Uregwa kuriganya abantu 500 miliyari 13Frw yasobanuriye Urukiko impamvu yifuza kurekurwa n’umusaruro byatanga

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Uregwa kuriganya abantu 500 miliyari 13Frw yasobanuriye Urukiko impamvu yifuza kurekurwa n’umusaruro byatanga

Uregwa kuriganya abantu 500 miliyari 13Frw yasobanuriye Urukiko impamvu yifuza kurekurwa n’umusaruro byatanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.