• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uregwa kuriganya abantu 500 miliyari 13Frw yasobanuriye Urukiko impamvu yifuza kurekurwa n’umusaruro byatanga

radiotv10by radiotv10
11/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uregwa kuriganya abantu 500 miliyari 13Frw yasobanuriye Urukiko impamvu yifuza kurekurwa n’umusaruro byatanga
Share on FacebookShare on Twitter

Sezisoni Manzi Davis uregwa kuriganya abantu barenga 500 miliyari 13 Frw, yasabye Urukiko kurekurwa agakurikiranwa ari hanze kugira ngo na we abashe gukurikirana arenga miliyoni 2 USD afitiwe n’ikigo yakoranaga na cyo, kugira ngo abashe kwishyura abo afitiye umwenda.

Ni mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Sezisoni Manzi Davis ukurikiranyweho kuriganya abantu ziriya miliyari binyuze mu kigo cya ’Billion Traders FX’gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet, yavuze ko hari amafaranga  akiri muri konti z’ikigo bakoranaga ubucuruzi IC Market.

Yasabye Urukiko kurekurwa agakurikirana Miliyoni 2,3 USD yaheze mu kigo cyo hanze bakoranaga ubwo bucuruzi cya IC Market, kugira ngo yishyure abo abereyemo imyenda.

Kuri iyi ngingo, umushinjacyaha yavuze ko hakenewe ikigaragaraza niba koko ayo mafaranga ahari kuko bitizewe ko yaba ahari.

Uwunganira mu mategeko Manzi, yavuze ko hari umunyamategeko wagiye gukurikirana aya mafaranga mu gihugu cya Seychelle ariko aza ntayo afite, icyakora ubuyobozi bwa ICE Market bumubwira ko bugiye kumubarira ingano y’ayo bumufitiye bityo ko yizeye ko ahari kuko ngo iyo aba adahari bari kumuhakanira.

Yerekanye ibaruwa yandikiye RIB asaba ko yakurirwaho itambamira ry’ayo mafaranga kuri konti ye kugira ngo ayakurikirane yishyure abo abereyemo imyenda.

Manzi yagaragarije urukiko ko umuryango we wateranyije Miliyoni 30 Frw zishyurwa abantu batanu bityo ko bitanga icyizere cy’uko arekuwe yashaka n’andi mafaranga akishyura abasigaye.

Abunganira mu mategeko abaregera indishyi, bavuze ko umugore we na we yanditse kuri iyo kampani ya Billion Traders FX ku buryo na we yakurikirana ayo mafaranga akayishyura.

Manzi yavuze ko atari kampani ahubwo ari Entreprise imwanditseho ndetse ko ari we ufite ububasha bwo kubona ayo mafaranga bitewe nuko ari we wayacuruzaga.

Mu mikorere y’ubucuruzi bw’ikigo ya Billion Traders, amafaranga yanyuraga kuri konti ya Manzi Davis yo muri Equity, agakomeza muri BNR akagera kuri konti z’umushoramari wo hanze muri Seyshelle akayacuruza ku isoko mpuzamahanga yarangiza inyungu zikagaruka zinyuze mu nzira amafaranga yanyuzemo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yahawe umwanya ungana n’amezi umunani mbere yo gufungwa kugira ngo agaruze amafaranga ariko ntagaragaze ubushake bwo kuyishyura.

Umwunganizi we mu mategeko yavuze ko mu bihe bitandukanye ubwo RIB yagerageza kuba yakura itambamira muri konti ye hazaga amafaranga akayishyura abakiliya be.

Manzi yasobanuye ku nkomoka kuba muri Miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda yacuruje nta mutungo umwanditseho ko yashakaga kwagura ishoramari rye.

Yatanze urugero rw’uko niba “Miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda zacuruzwa Miliyoni eshanu ku munsi, kubera iki nagura inzu iri bumpe miliyoni eshatu ku kwezi?”

Abunganira mu mategeko abaregera indishyi basaba ko ubusabe bwe bwateshwa agaciro kuko babibonamo nko gutinza urubanza.

Ubushinjacyaha burega Manzi Sezisoni ibyaha bitatu; icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko n’icyaha cy’iyezandonke. Umwanzuro w’Urukiko uzatangazwa tariki 19 Kamena 2025.

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa barindagamo abayobozi bakuru muri Centrafrique bagaragaje ibindi bakoze

Next Post

Nyuma y’ubushyamirane hagati ya Trump na Elon Musk umwe yagaragaje guca bugufi

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Nyuma y’ubushyamirane hagati ya Trump na Elon Musk umwe yagaragaje guca bugufi

Nyuma y’ubushyamirane hagati ya Trump na Elon Musk umwe yagaragaje guca bugufi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.