Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Icyo umuhanzi Josh avuga ko birori yakorewe byo gusezera ubusore byavugishije benshi

radiotv10by radiotv10
11/06/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Icyo umuhanzi Josh avuga ko birori yakorewe byo gusezera ubusore byavugishije benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Josh Ishimwe yavuze ko nta gikuba cyacitse kuba yakorewe ibirori byo gusezera ubusore bikazamura impaka, kuko ari ibintu bisanzwe aho aherereye.

Uyu muhanzi uri kubarizwa ku Mugabane w’u Burayi, yatunguranye ubwo hagaragara amashusho ari gukorerwa ibi birori bimenyerewe ku bakobwa bagiye kurushinga bisanzwe bizwi nka ‘Bridal Shower’.

Uyu muhanzi ubwo yakorerwaga ibi birori, yambitswe ikamba ryanditseho ‘Groom to be’ mu gihe abakobwa bakorerwa ibi birori bagiye kurushinga bo baba bambitswe iryanditseho ‘Bride to be’.

Amakuru avuga ko ibi birori byabereye mu Gihugu cy’u Buholandi kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Kamena 2025, aho uyu muhanzi ari kubarizwa muri iyi minsi.

Uyu muhanzi yemeje ko ibi birori yabikorewe koko, kandi ko na we atazi uko byateguwe, kuko na we yabikorewe n’abantu b’inshuti ze bamutunguye.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko na we yatunguwe n’uburyo abantu babyakiriye, kuko byazamuye impaka, bamwe bavuga ko ari ibirori bidakwiye ku b’igitsinagabo ahubwo ko bimenyerewe ku bakobwa, ariko kuri we nta gikuba cyacitse, kuko na we abibonamo ibintu bisanzwe.

Yagize ati “Wenda iwacu ntabwo bimenyerewe ariko ino aha rwose bambwiye ko ari ibintu bisanzwe.”

Uyu muhanzi Josh Ishimwe kandi azakorera ubukwe ku Mugabane w’u Burayi, bitewe no kuba umukunzi we ari ho atuye ndetse n’umuryango we, ndetse uyu muhanzi na we akaba afite benshi mu bo mu muryango we bahatuye.

Josh Ishimwe yakorewe ibirori byo gusezera ubusore

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 8 =

Previous Post

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we akananwa akagaca akoresheje ibitamenyerewe ku bagabo

Next Post

APR BBC yari ihanzwe amaso n’Abanyarwanda muri BAL yasitariye ku marembo ya Final

Related Posts

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

by radiotv10
30/07/2025
0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera igitaramo cyihariye cy’umwihariko w’umuziki w’injyana yo mu bwoko bwa Country, aho kukinjiramo...

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

by radiotv10
29/07/2025
0

Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya mu...

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

by radiotv10
28/07/2025
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida w’u Burundi, yasabye abitabiriye irushanwa rya Miss Burundi, kutazarangazwa n'ubwiza ngo bazahore babumurika bibagirwe...

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

by radiotv10
25/07/2025
0

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga, wari watawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bapfaga 7 000 Frw, yarekuwe....

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

by radiotv10
25/07/2025
0

African streetwear is no longer just an underground aesthetic, it has transformed into a bold expression of culture, identity, and...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
APR BBC yari ihanzwe amaso n’Abanyarwanda muri BAL yasitariye ku marembo ya Final

APR BBC yari ihanzwe amaso n'Abanyarwanda muri BAL yasitariye ku marembo ya Final

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.