Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

radiotv10by radiotv10
12/06/2025
in MU RWANDA
0
Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp [Status] ko yishinja kuba yarakoze icyaha, anasaba abantu kuzagira uwo bamubwirira ko akunda, bamusanze amanitse mu giti yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.

Umurambo w’uyu musore wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Kamena 2025 iwabo mu Mudugudu wa Murongo mu Kagari ka Tara, Umurenge wa Mururu.

Ni nyuma yuko uyu musore witwa Uwamurengeye Clement ku munsi w’ejo hashize yari yanditse ubutumwa kuri WhatsApp buzwi nka ‘Satus’ avuga ko yicuza icyaha yakoze.

Muri ubu butumwa, uyu musore yari yatangiye avuga amazina ye n’imyaka, ndetse ko ari umwana wa karindwi mu bana icyenda, agakomeza agira ati “Ejo nakoze icyaka. Ku bankunda mumbabarire mwese, tuzahura ikindi gihe kandi mumbwirire Shema ko mukunda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James, yabwiye RADIOTV10 ko umurambo wa nyakwigendera wabanje kubonwa n’umuvandimwe we ubwo yari agiye ku bwiherero, yareba mu giti cy’avoka akabonamo umurambo wa nyakwigendera.

Gitifu Ngirabatware James avuga ko nubwo iperereza rigikorwa, ariko bikekwa ko uyu musore yaba yiyahuye, ku mpamvu itaramenyekana nubwo hari ibyo bamwe bavuga.

Hari abavuga ko uyu musore yavugwagaho kuba yari afitiye Umuturage ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amadorari 100, yari yarabuze uko amwishyura.

Umukobwa witwa Shema Mignone wanavuzwe n’uyu musore muri buriya butumwa yanditse kuri WhatsApp ndetse banakoranaga, yabwiye RADIOTV10 ko nyakwigendera koko yari ayafitite Umunyekongo wari waje kurangura inzoga kugira ngo amwemerere kujyana n’amacupa n’amakaziye, ariko aho agarukiye ayamwatse arayabura.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × three =

Previous Post

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Next Post

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.