• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

radiotv10by radiotv10
13/06/2025
in MU RWANDA
0
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko buzafata mu mugongo umuryango wa nyakwigenera mu kuwufasha kumuherekeza.

Uyu mugabo witwa Nzabonimana Emmanuel, wari uyuye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya III, Akagari ka Gahogo, Mu urenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yitabye imana azize impanuka yo mu kazi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko nyakwigendera yari mu kazi agafata imashini iterura imizigo, ikaza kumutura hasi ikanamuca hejuru agahita yitaba Imana.

Nyakwigendera yasize abana babiri n’umugore, aho umubiri we wahise ujyanywa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi muri aka Karere ka Muhanga.

Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, wavuze ko uyu mugabo yitabye Imana azize impanuka y’imashini y’uruganda yakoreraga.

Uyu muyobozi avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwaganiriye n’ubw’uru ruganda ku bigomba gukorwa nyuma y’iyi mpanuka yahitanye umukozi warwo.

Yagize ati “Twasabye uruganda ko ruba hafi y’umuryango wasizwe rudategereje ko binyura mu nzira ndende zo gusaba ubwishingizi.”

Avuga ko abakozi b’uru ruganda basanzwe bishyurirwa ubwishingizi n’uru ruganda, ku buryo ubuyobozi bwarwo bugomba kuzagenera umuryango we ibiteganywa n’amategeko.

Yagize ati “Abakozi bose bafite ubwishingizi bashyizwemo n’ubuyobozi bw’uruganda, abo bakozi kandi bari no mu bwishingizi kimwe n’abandi bakozi.”

Gitifu Nshimiyimana Jean Claude avuga kandi ko mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’uru ruganda, bwabizeje kuba hafi umuryango wa nyakwigendera, bakawufasha mu bikorwa byo kumuherekeza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 7 =

Previous Post

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Next Post

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Related Posts

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Next Post
Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.