Saturday, September 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

radiotv10by radiotv10
13/06/2025
in MU RWANDA
0
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko buzafata mu mugongo umuryango wa nyakwigenera mu kuwufasha kumuherekeza.

Uyu mugabo witwa Nzabonimana Emmanuel, wari uyuye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya III, Akagari ka Gahogo, Mu urenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yitabye imana azize impanuka yo mu kazi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko nyakwigendera yari mu kazi agafata imashini iterura imizigo, ikaza kumutura hasi ikanamuca hejuru agahita yitaba Imana.

Nyakwigendera yasize abana babiri n’umugore, aho umubiri we wahise ujyanywa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi muri aka Karere ka Muhanga.

Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, wavuze ko uyu mugabo yitabye Imana azize impanuka y’imashini y’uruganda yakoreraga.

Uyu muyobozi avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwaganiriye n’ubw’uru ruganda ku bigomba gukorwa nyuma y’iyi mpanuka yahitanye umukozi warwo.

Yagize ati “Twasabye uruganda ko ruba hafi y’umuryango wasizwe rudategereje ko binyura mu nzira ndende zo gusaba ubwishingizi.”

Avuga ko abakozi b’uru ruganda basanzwe bishyurirwa ubwishingizi n’uru ruganda, ku buryo ubuyobozi bwarwo bugomba kuzagenera umuryango we ibiteganywa n’amategeko.

Yagize ati “Abakozi bose bafite ubwishingizi bashyizwemo n’ubuyobozi bw’uruganda, abo bakozi kandi bari no mu bwishingizi kimwe n’abandi bakozi.”

Gitifu Nshimiyimana Jean Claude avuga kandi ko mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’uru ruganda, bwabizeje kuba hafi umuryango wa nyakwigendera, bakawufasha mu bikorwa byo kumuherekeza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =

Previous Post

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Next Post

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Related Posts

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

by radiotv10
20/09/2025
0

Umubyeyi w’imyaka 17 wo mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, aravuga ko nyuma yo kubyara afite imyaka 16,...

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

by radiotv10
20/09/2025
0

Gen Z is known for being stylish, confident, and very active online. But one thing that never goes out of...

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

by radiotv10
20/09/2025
0

Ni mu gihe habura amasaha gusa ngo iri siganwa ry’isi ry’amagare rigatangire mu murwa Mukuru w’u Rwanda i Kigali. Ipyapa,...

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

by radiotv10
20/09/2025
0

Rwanda is rolling out a new digital ID system, launched by the National Identification Agency (NIDA) in August 2025, to...

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

by radiotv10
19/09/2025
0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje amabwiriza agenga ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye no kwakira abantu, birimo utubari, utubyiniro na resitora,...

IZIHERUKA

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu
MU RWANDA

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

by radiotv10
20/09/2025
0

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

20/09/2025
Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

20/09/2025
Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

20/09/2025
Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

19/09/2025
Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.