Kuri uyu wa kabiri Inkongi y’umuriro yadutse muri Gereza ya Gitega mu rukerera benshi barapfa abandi barakomera, iyi gereza ikaba ihiye ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka.
Amakuru dukesha Iwacu, ikinyamakuru cyo mu Burundi, aravuga ko ibice byose byagezwemo n’umuriro uretse ikigenewe abagore.
Abatangabuhamya bari ahabereye iyo nkongi, bavuze ko abakorerabushake ba Croix Rouge babashije kwinjira muri Gereza bagiye gukora ubutabazi basohotesemo babuze ayo bacira n’ayo bamira.
Abakomeretse bari bataravanwamo ngo bajyanwe kwa muganga ahubwo abaforomo n’abaganga bahamagawe ngo bafashe abo bishoboka bose nyamara ngo hari abahitaga basohoka bigaragara ko ibyabaye byabarenze.
Imihanda yerekeza kuri Gereza ya Gitega yari icunzwe n’abashinzwe umutekano barimo abapolisi n’abasirikare.
Iyi Gereza ngo yaba yari icumbikiye abatari munsi ya 1000. Ubuhamya bw’abinjiyemo buvuga ko hapfuye benshi abandi bagakomereka.
Iyi Gereza yari iherutse gushya muri Kanama ariko inkongi ihita ihagarikwa byihuse.