Dr Sabin Nsanzimana yabaye ahagaritswe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kubera ibyo akurikiranyweho agomba kubazwa.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukuboza 2021, rivuga ko Dr. Sabin Nsanzimana yabaye ahagaritswe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.
Dr. Sabin Nsanzimana asanzwe ari inzobere mu guhangana n’icyorezo cya Sida. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye no kurwanya ibyorezo (Clinical Epidemiology) yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Dr. Sabin Nsanzimana yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), tariki ya 30 Nyakanga.
RADIOTV10