• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

radiotv10by radiotv10
16/06/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy, nyuma yo kwambika impeta y’urukundo n’umuhanzi w’umuraperi Shizzo, yamubwiye amagambo y’urukundo yishimira kuba yarinjiye mu buzima bwe.

Ni nyuma yuko mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, umuhanzi Shizzo yambitse impeta y’urukundo uyu munyamakurukazi Tessy, mu birori byabereye i Dubai, aho bombi bari bishimira urukundo rwabo.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram buherekeje amafoto yasangije abantu ubwo yambikwaga iyi mpeta, Tessy yagize ati “Mu maso yawe ni ho nibona iteka ryose. Uru ni urukundo rw’ubuzima bwose ndetse n’ibyishimo. Nishimira kugukunda buri gihe.”

Urukundo rw’aba bombi rwavuze kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, ariko bombi bakaba barakunze kubigira ibanga, ariko buri umwe akanyura ku mbuga nkoranyambaga akagaragaza ko afitiye undi amarangamutima y’urukundo.

Uyu munyamakuru Tessy uherutse gusezera ku gitangazamakuru Isango yakoreraga, yari aherutse kubazwa kuri uru rukundo, ariko ntiyabyerura, gusa yemeza ko Shizzo ari inshuti ye idasanzwe, gusa ateguza abantu ko niba urukundo rwabo ruhari bizigaragaza.

Umuraperi Shizzo wambitse impeta y’urukundo uyu munyamakurukazi, asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, akaba kandi yarigeze kuvugwa mu rukundo na Alliah Cool na we usanzwe azwi mu ruganda rw’imyidagaduro byumwihariko muri filimi.

Tessy yabwiye amagambo uryohereye umukunzi we Shizzo
Yamwambitse impeta amusaba ko bazarushingana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − nine =

Previous Post

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

Next Post

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.