Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

radiotv10by radiotv10
19/06/2025
in MU RWANDA
0
Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka ya bisi ikoresha amashyarazi y’imwe muri sosiyete itwara abagenzi, yakoreye impanuka mu muhanda Kigali-Muhanga nyuma y’iminsi micye hari indi iyikoreye muri Gare ya Nyabugogo.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Kigali-Muhanga ahazwi nko ku Kivumu mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kamena 2025 ubwo yari mu rugendo rugana mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni impanuka ya bisi ya sosiyete itwara abagenzi ya Volcano, iherutse gutangira gukoresha izi modoka z’amashanyarazi zerecyeza mu Ntara, mu gihe zari zimenyerewe gukorera mu Mujyi wa Kigali.

Iyi mpanuka yabereye muri uyu muhanda Kigali-Muhanga, nta muntu yahitanye, uretse kuba iyi modoka yangiritse bikabije, ndetse abagenzi bari bayirimo bakaba bahise bashakirwa indi modoka ibatwara.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’iminsi ine habaye indi y’imodoka itwara abagenzi na yo ikoresha amashanyarazi ndetse ikaba na yo ari iy’iyi sosiyete ya Volcano.

Iyi mpanuka yabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki 14 Kamena 2025, yabereye muri Gare ya Nyabugogo, aho iyi modoka yari ifite umuvuduko mwinshi yinjiye muri gare igahita isekura igikuta cy’inzu ikoreramo sosiyete ya Zebra kikagwira abari bayirimo, bamwe bagakomereka.

Si rimwe cyangwa kabiri habaye impanuka y’izi modoka zikoresha amashanyarazi, kuko no mu minsi yashize ubwo izi modoka zari zikiri mu igerageza ryo kwerecyeza mu Ntara, hari indi mpanuka yabereye n’ubundi muri uyu muhanda wa Kigali-Muhanga ahazwi nk’i Kayumbu mu Murenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 16 =

Previous Post

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

Next Post

Embracing the uncertainty of your 20s: Confronting the fear of the Unknown

Related Posts

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

IZIHERUKA

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye
MU RWANDA

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

21/12/2025
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Embracing the uncertainty of your 20s: Confronting the fear of the Unknown

Embracing the uncertainty of your 20s: Confronting the fear of the Unknown

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.