• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Urugamba rwongeye gukara hagati ya M23 na Wazalendo

radiotv10by radiotv10
23/06/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Urugamba rwongeye gukara hagati ya M23 na Wazalendo
Share on FacebookShare on Twitter

Muri Lokarite ya Nyanzale muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Rurugu, habereye imirwano ikomeye hagati y’Ihuriro rya AFC/M23 n’abarwanyi ba Wazalendo barwanira uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi mirwano yatangiye kuva ku wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2025, yakomerejeho kuri iki Cyumweru, aho yirije umunsi kugeza mu masaha y’umugoroba.

Radio Okapi dukesha aya makuru, ivuga ko mu masaha y’umugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena, humvikanye urufaya rw’amasasu arimo ay’imbunda ziremereye n’izoroheje, ibintu byazanye ubwoba mu baturage batuye mu bice binyuranye muri iyi Lokarite ya Nyanzale.

Abaturage batuye muri ibi bice, bavuze ko uku gukozanyaho hagati ya Wazalendo na AFC/M23 kwatumye bava mu byabo, bakajya kwihisha mu bihuru, ariko bakaza gusubira mu ngo zabo ubwo imirwano yagenzaga amaguru macye.

Bavuga kandi ko muri aka gace no mu nkengero zako hasanzwe hari abarwanyi ba Wazalendo, mu gihe aba M23 bakomeje kubakikiza bashaka kwigarurira agace byegeranye ka Kiyeye muri Gurupoma ya Kihondo.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru kandi, umutwe wa Wazalendo wari washyize hanze  itangazo wamagana ibitero bari batangiye kugabwaho na M23 mu bice bitandukanye birimo ahitwa Nyarubande, Burambo, Muhanga, Kihondo-centre na Kiyeye, byatangiye ku wa Gatandatu.

Uyu mutwe wari watangaje ko witeguye gusubiza byihuse ibyo bitero ndetse no mu gace ka Katsiru kegereye ibi bice byari byatangiye gusumirizwa.

Ibitero byabaye ku wa Gatandatu, bivugwa ko byahitanye abasivile babiri, bo muri Kihondo-centre, barimo umugabo umwe n’umugore umwe, mu gihe inzu 10 zo mu gace ka Nyarubande muri Sheferi ya Bwito, zatwitswe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 3 =

Previous Post

Urugamba rushobora guhindura isura: Iran yateguje America akaga kagiye kuyibaho nyuma yo kuyirasaho ikanigamba

Next Post

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w'umuririmbyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.