Umuhanzi Chryso Ndasingwa uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukora ubukwe na Sharon Gatete na we usanzwe ari umuhanzi banafitanye indirimbo.
Jean Chrysostome uzwi nka Chryso Ndasingwa, agiye gukora ubukwe na Sharon Gatete banahuriye mu ndirimbo ebyiri bakoranye zirimo iyitwa ‘Wera wera’ na ‘Yanyishyuriye’.
Chryso Ndasingwa mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yaciye amarenga iby’urugendo rw’ubukwe bwe, aho yashyizeho amafoto agaragaza ko habayeho umuhango wo gufata irembo.
Umuhango wo gufata irembo wabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, nk’uko Chryso Ndasingwa yabigaragaje mu butumwa bugira buti “Tariki 21 Kamena ni umunsi w’amashimwe akomeye.”
Uyu muhanzi Chryso kandi yanahamije ko we n’umukunzi we Sharon Gatete, bafite ubukwe aho mu ijwi rye, yagize ati “Dufite ubukwe.”
Amakuru avuga ko aba bahanzi Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete, bazakora ubukwe muri uyu mwaka wa 2025.
Ndasingwa, mu bihe bitandukanye yakunze kugaragaza ko yishimira Sharon ariko iby’urukundo rwabo rukaba rwarakunze kuba ibanga, nk’igiye yigeze kugira ati “Twarahuye nyuma twumva ko dufite intego zimwe zo guteza imbere ubutumwa bw’Imana binyuze mu muziki.”
Aba bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bagiye gukora ubukwe nyuma yuko mugenzi wabo Ishimwe Josh na we abukoze bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ndetse na Ishimwe Vestine ubufite mu kwezi gutaha.


RADIOTV10