Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwe muri 18 bari mu modoka itwara abagenzi yakoze impanuka ikomeye yapfuye akigera kwa muganga

radiotv10by radiotv10
23/06/2025
in MU RWANDA
0
Umwe muri 18 bari mu modoka itwara abagenzi yakoze impanuka ikomeye yapfuye akigera kwa muganga
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yari irimo abantu 18, yakoreye impanuka mu Murenge wa Hindiro mu Karere Ngororero, abarimo bose barakomereka bajyanwa kwa muganga, ariko umwe ahita ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Marembo mu Kagari ka Runyinya mu Murenge wa Hindirimo, kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena ubwo iyi modoka yerecyezaga mu isantere ya Ngororero iturutse mu ya Kabaya.

Iyi modoka yarimo abagenzi 18 bose bakomeretse ndetse n’umushoferi wari uyitwaye, bahita bajyanwa mu Bitaro bya Kabaya, ariko amakuru yamenyekanye nyuma, ni uko umugore wari muri aba bagenzi yahise yitaba Imana.

Musabyimana Japhet uyobora Umurenge wa Hindiro, yari yabwiye ikinyamakuru cyitwa Kigali Today ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba, ko nta muntu wahise ahasiga ubuzima, icyakora ko harimo bamwe bakomeretse cyane.

Yagize ati “Hari abarimo kwitabwaho ku Bitaro bya Kabaya, hari n’abagiye koherezwa mu bitaro i Kigali. Turakeka ko haba hari uwamaze gupfa, hari n’aboherejwe ku bitaro bya Ruhengeri.”

Uyu muyobozi avuga ko aha habereye iyi mpanuka, zikunze kubabera ndetse ko mu mezi atandatu gusa hamaze kubera izigera muri enye zirimo iyakozwe n’imodoka yari itwaye abagororwa iberecyeje mu Bitaro bya Kabgayi.

Avuga ko impamvu y’izi mpanuka zibera aha hantu, ari imiterere yahoo, kuko “iyo ugiye kuhagera hateye neza abashoferi bakiruka, bakagera muri iryo koni rikabatungura bakarenga umuhanda. Imiterere y’umuhanda no kwirara kw’abashoferi ni byo nyirabayazana w’izo mpanuka.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Beach Volleyball: Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika arimo iyahindutse

Next Post

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege yabaye ihagaritse kwerecyeza muri Qatar kubera ingaruka z’intambara ya Iran

Related Posts

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

IZIHERUKA

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba
IMIBEREHO MYIZA

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

22/10/2025
Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Sosiyete y’u Rwanda y’Indege yabaye ihagaritse kwerecyeza muri Qatar kubera ingaruka z’intambara ya Iran

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege yabaye ihagaritse kwerecyeza muri Qatar kubera ingaruka z’intambara ya Iran

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.